Wolfram: Ibuye Ribitse Irikorwamo Ubumara Bw’Amasasu

Nusura ikirombe cy’amabuye y’agaciro ya Wolfram kiri ahitwa Gifurwe mu Murenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, uzabaze umugabo witwa Jackson Harerimana uhakora, azagusobanurira iby’uko ibuye rya Wolfram burya riba ribitse irindi ry’agaciro kanini bita Tungsten.

Wolfram Mining Processing ni uruganda ruba mu Mudugudu wa Taba, Akagari Nyanamo, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera.

Mu kiganiro aherutse guha Taarifa, Jackson Harerimana yavuze ko abacukuzi ba Wolfram bayicukura bashaka kuyikuranamo irindi buye ry’agaciro kanini bita Tungsten.

Ibuye rya Tungsten iyo rimaze gutunganywa rivanwamo ubuvungukira bukoreshwa mu masasu ndetse no mu mirasire ikoreshwa mu byuma abaganga bakoresha bareba mu mubiri w’umuntu binyuze mu byitwa X Rays.

Iri buye kandi rikoreshwa mu bikoresho byihanganira ubushyuhe bwinshi cyane.

Ni ibuye bisaba ko kugira riyonge barishyushya ku bushyuhe buri kigero kiri hagati ya dogere Celsius 3,000 na degere Celsius 4,000.

Mu kirombe imbere aho bacukururira Wolfram mu Karere ka Burera

Kuba ibasha kwihanganira ubwo bushyuhe, biyiha ubushobozi bwihariye butuma abahanga bayikoresha ku bindi bikoresho kugira ngo bishobore kwihanganira ubushyuhe bwinshi.

Jackson Harerimana avuga ko mu gihe ibuye rya Wolfram ryiremaga mu myaka magana cyangwa ibihumbi ishize, ryavutse  riturutse mu nda y’isi, ubwo yaturuka yo ikazamuka ari ibikoma, ibyo bikoma bizamukana n’andi mabuye y’amasarabwayi bigenda bishaka inzira yoroshye, aho akaba ari ho bikonjera.

Ati: ” Aho bikonjeye rero niho tubisanga iyo turi kubicukura. Iyo ducukura Wolfram tuyicukurana n’isarabwayi, iri sarabwayi nyuma turarifata tukarisya, nyuma tukariyungurura gukoresheje amazi kugira ngo, binyuze muri uko kuyungurura, isarabwayi rigende hasigare Wolfram”.

Uyu muhanga mu by’imiterere y’isi, geologist, avuga ko ubusanzwe amabuye y’agaciro aba aremereye cyane ku buryo iyo uyayunguruye asigara, andi ataremereye  nk’amasarabwayi yo akagenda.

Iyo ukoresheje amazi byabindi byoroshye birareremba hejuru, amabuye aremereye akika hasi.

Ibyo bikorwa binyuze mu cyo abahanga bita ‘specific gravity’.

Mu cyumba Taarifa yaganiriyemo na Harerimana hari hari ibuye rya Wolfram urebesheje amaso utatekereza ko rifite ibilo umunani( 8Kgl).

Uwatuganirije yatubwiye ko ibuye risanzwe ringana n’iryo twarebeshaga amaso ryo uripimye wasanga ritarengeje ibilo 2 cyangwa bitatu.

Uburemere ni kimwe mu biranga amabuye y’agaciro kandi ubwo uburemere ndetse n’ubukomere bw’amabuye y’agaciro bushingira kandi bugatandukanira ku biyakoze.

Ibuye rya Diyama niryo rikomera kurusha andi mabuye yose y’agaciro n’aho ibuye riremereye kurusha andi yose ku isi ari iryitwa Osmium nk’uko abahanga bize ubutabire babyemeza.

Ku rutonde rw’amazina y’ibintu karemano bigize ibindi byose biriho( barwita Table Périodique des Eléments) Osium bayihaye impine ya Os.

Amabuye ari mu bice byinshi by’u Rwanda

Kubera gukomera kwa diyama byatumye ari yo ikoreshwa mu gukata andi mabuye n’ibyuma byose bizwi ku isi kugeza ubu!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version