Abarundi Basabwe Kwakira Gitwari Madamu Ndayishimiye Uzanye Igihembo

Yishimiye igihembo yahawe

Ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ryasabye abayoboke baryo n’Abarundi muri rusange ko bagomba kwitegura kuza kwakirana ubwuzu Madamu Angeline Ndayishimiye Umufasha wa Perezida w’Uburundi nyuma y’igihembo cya UN aherutse guhabwa.

Kuri Twitter ubuyobozi bwa CNDD-FDD bwasabye abaturage ko saa tanu z’amanywa baza kuba bari ku kibuga cy’indege kugira ngo bakire Madamu Angeline Ndayishimiye uraba uturutse i New York muri USA aho yaherewe kiriya gihembo.

Abaturage basabwe kuza gukora imirongo ikikije umuhanda uva ku kibuga cy’indege kugeza ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abaturage, UNFPA,  riherutse guhemba Angeline Ndayishimiye  kubera ibikorwa byiza yakoreye Abarundikazi birimo no gushinga ikigo kibafasha kuvurwa indwara yo kujojoba.

- Kwmamaza -
Abarundi basabwe kuza kwakira gitwari Angeline Ndayishimiye

Angeline Ndayishimiye yashinze ikigo yise Foundation Umugiraneza gifasha abagore cyangwa abakobwa kuvurwa iriya ndwara.

Abahanga bayita obstetric fistula.

Yashinze n’ikigo yise Femmes Intwari gihuza abagore bahoze ari abarwanyi mu mitwe ya gisirikare yarwanye intambara zitandukanye mu Burundi mu myaka myinshi yashize.

Ku rubuga rw’Umuryango w’Abibumbye handitse ho ko guhemba Madamu Ndayishimiye bishingiye no k’uburyo yaharaniye ko abakobwa biga, ko badakorerwa ihohoterwa kandi akita no ku bantu batagira kivurira.

Ndayishimiye kandi yashyizeho n’ahantu hatandukanye abakobwa bahurira bakaganirizwa ku buzima bw’imyororokere kandi abafite ihungabana bakaganirizwa.

Muri Kamena, 2023 yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abafasha b’Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika  baharanira amahoro ryitwa Africa First Ladies’ Peace Mission (AFLPM).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version