Nyarugenge: Avuga Ko Yamugajwe N’Abapolisi Ntiyahabwa Ubutabera

Sam Gisèle Umugwaneza avuga ko muri 2018 yagiye gusura umupolisi w’umugore aho yabaga kuri Station ya Gasaka muri Nyamagabe aza gukubitwa n’abapolisi babiri bafite ipeti rya Corporal bamuziza ko yinjiye bidakurikije amategeko, akemeza ko byamuviriyemo ubumuga. Umugwaneza atuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Polisi yabwiye Taarifa ko abo bapolisi bahanwe ariko ntiyatubwira icyo gihano, ahubwo isaba ko twazajya kuri ‘terrain’ kubibaza.

Umugwaneza avuga ko bariya bapolisi bamumennye amatwi, ubu akaba akoresha utwuma tumufasha kumva.

Yemeza ko ubuyobozi bwa Polisi aribwo bwatumuguriye ariko akavuga ko bidahagije ahubwo ko yafashwa kubona ubutabera, ababikoze bakagezwa mu nkiko kandi agahabwa impozamarira kuko yamugajwe n’abakorera Urwego rushinzwe kurinda Abanyarwanda.

- Advertisement -

Umugwaneza yabwiye Taarifa ko icyo yise urugomo yagikorewe Tariki 22, Kamena, 2018. Byabereye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Avuga ko abapolisi bamuhohoteye ari Corporal Kajeberi Donath na Corporal Mbonimpa Edison.

Nyuma y’uko guhohoterwa nk’uko abivuga, Umugwaneza yagejeje ikibazo cye ku nzego nyinshi harimo n’ibaruwa yandikiye Ibiro bya Perezida Kagame amubwira iby’icyo kibazo. Iyi baruwa tuyifitiye Kopi.

Yagize ati: “ Ikibazo nakigejeje ku Buyobozi bw’Intara y’Amajyepfo,  Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, amavuriro akomeye, itangazamakuru, imiryango irwanya akarengane ndetse na  Perezidansi.”

Sam Gisèle Umugwaneza avuga ko gukubitwa byamuviriyemo kutumva neza[yumva yifashishije utwuma] ndetse n’umutwe ‘udakira’.

Yatubwiye ko nyuma yo gukubitwa yavuye amaraso mu gutwi, akomereka mu mutwe.

Mu nyandiko mvugo yanditse n’ubushinjacyaha nyuma yo gukusanya amakuru ku kirego cya Sam Gisèle Umugwaneza, hari ahanditse ko ngo yakubiswe ikibuno cy’imbunda nyuma yo kwikubita hasi kubera urushyi yakubiswe.

Yavuriwe ku kigo nderabuzima cya Gasaka, ajya mu bitaro bya Kigeme, Ibitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB), ibyitiriwe umwami Fayisali ndetse n’ibya Gisikare i Kanombe.

 Ashima ubufasha Polisi yamuhaye ariko akagira icyo asaba…

Polisi yamufashije kwivuza.

Umugwaneza avuga ko ikibazo cye cyageze ku buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda imuha ubufasha bwo kugura inyunganirangingo ku giciro cya Frw 1.463.900.

Yatubwiye ko kugira ngo turiya twuma dukore bisaba ko dushyirwamo amabuye kandi ayo mabuye ahenda kuko ataboneka henshi.

Avuga ko agura Frw 10 000.

Anenga ko ababikoze batigeze bakurikiranwa kandi baramumugaje ubuzima bwe bwose.

Polisi ibivugaho iki?…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije Chief Superintended of Police(CSP) Appolo Sendahangarwa yabwiye Taarifa ko ‘ikibazo cye’ cyarakurikiranywe bihagije anahabwa ubufasha ariko ngo  ‘ahora akigarura.’

Yagize ati: “Uyu muntu ngo ikibazo cye cyarakurikiranywe bihagije anahabwa ubufasha ariko ahora akigarura. Abapolisi barahanwe.”

Ku ngingo yo kumenya igihano abo bapolisi bahawe, CSP Sendahangarwa yadusubije ko hakozwe iperereza aho i Gasaka muri Nyamagabe, adusaba kuzajya yo ‘tugakura amakuru kuri terrain.’

Avuga ko kuba atarahawe ubutabera ubushinjacyaha bubifitemo uruhare….

Sam Gisèle Umugwaneza avuga ko kuba atarahawe ubutabera byatewe n’uko ubushinjacyaha bwa Nyamagabe bwashyinguye burundu dosiye ye nomero 00319/PPL GASA/2018/DM/MN.

Abunenga ko bwayishyinguye bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’abapolisi bashinjura bagenzi babo, bukirengagiza ubw’abasivili barimo abamubonye kuri Polisi ava amaraso.

Avuga ko ubushinjacyaha bwirengagije ubuhamya bwa Sgt Muyishimire Odette, uyu akaba ari we mupolisi yari yasuye mbere y’uko ahohoterwa.

Ikindi anenga ubushinjacyaha, ni uko bwashyinguye dosiye butitaye kuri raporo zakozwe n’abaganga banyuranye, harimo iya Dr Christophe Sayinzoga wo ku bitaro byitiriwe umwami Fayisal.

Avuga ko iyo raporo igira iti “Isuzuma ryo kuwa 18/03/2019 bwerekana ko ugutwi kw’iburyo kutumva, naho ukw’ibumoso kumva mu rugero.”

N’ubwo iyi raporo ya muganga yakozwe tariki ya 19/3/2019, inyandiko ishyingura burundu dosiye yasohotse nyuma y’amezi abiri, tariki 13/5/2019.

Icyemezo cya Muganga kerekana ko Gisele Umugwaneza yapfuye amatwi

Mu gutesha agaciro ubuhamya n’ikirego cye,  avuga ko ubushinjacyaha bwagendeye “ku nyandiko yo kuwa 12/11/2007 yatanzwe n’umushinjacyaha imusabira kubona imiti y’umutwe udakira waturutse ku ihohoterwa avuga ko yakorewe muri ibyo bihe.

Hari kandi inyandiko dufitiye Kopi zo kuwa 29/7/200 avuga ko yafatiyeho imiti mu ivuriro ry’abafite uburwayi bwo mu mutwe biri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Avuga ko Ubushinjacyaha buvuga ko yitwaje uburwayi asanganywe kuva 2007, agashaka kubugereka ku gukubitwa n’abapolisi kwabaye mu 2018.

 Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko  yazajya kubaza umushinjacyaha washyinguye dosiye…

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika Faustin Nkusi avuga ko gushyingura dosiye ari ikintu gisanzwe ariko akavuga ko Sam Gisèle Umugwaneza aramutse abishatse yazajya kubaza ubushinjacyaha bwashyungure dosiye ye  impamvu bywabikoze.

Avuga ko umuntu wese[harimo na Umugwaneza] afite uburenganzira bwo kwaka Kopi ya dosiye ye, akareba icyatumye ishyingurwa yakumva atanyuzwe akitangira ikirego mu rukiko.

Yagize ati: “ Icya mbere ni gushyingura dosiye biteganywa n’amategeko kandi birasanzwe. Aramutse yifuza kumenya impamvu, yakwegera ubushinjacyaha, yemewe guhabwa kopi y’urubanza kandi nawe ashobora kuregera urukiko.”

Nkusi avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma Umushinjacyaha ashyingura dosiye runaka, muri zo harimo kubura ibimenyetso bifatika, no kuba uregwa atagaragara.

Ibi ariko yirinze kuvuga ko ari ko byagenze mu idosiye ya Sam Gisèle Umugwaneza, ahubwo amusaba kuzajya aho yagejeje idosiye ye akayibasabaho ubusobanuro kandi yabishaka akayitahana, akazagana urukiko.

Ugutwi kw’ibumoso nako ntikumva neza.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version