Kurwanya COVID-19, Byagabanyije Ubukangurambaga Bwo Kurwanya Ruswa- T.I Rwanda

Kuri uyu wa Kane ubwo hamurikwaga ubushakashatsi kuri ruswa nto (Rwanda Bribe Index), Umuyobozi wa Porogaramu muri Transparency International Rwanda witwa Albert Rwego Kavatiri yatangaje ko muri uyu mwaka imibare yerekena ko imyumvire ku kurwanya ruswa yagabanutse kuko ubukangurambaga bwashyizwe cyane ku kurwanya COVID-19.

Ni ubushakashatsi ngarukamwaka bwerekana uko ruswa nto ihagaze mu Rwanda mu nzego za Leta n’iz’abikorora.

Hari ipaji igira iti: “Mu mwaka umwe, uko abantu babona ruswa byagabanutseho gato ku kigero cya 6% uvuye kuri 81.9% muri 2019 kugeza kuri 75.9% muri 2020.  Ibi byatewe n’uko ubukangurambaga Leta yashyiraga imbaraga mu kurwanya ruswa bwashyizwe mu kubwira abantu ububi bwa COVID-19.”

Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bwerekanye ko Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ari ryo riza ku mwanya wa mbere mu nzego za Leta zitse abaturage ruswa.

- Advertisement -

Urundi rwego rukurikiraho ni Urw’abikorera ku giti cyabo, hagakurikiraho Rwanda Investigation Bureau, (RIB).

Ubuyobozi bwa RIB na RNP busabwa gukomeza ingamba zo kurwanya ruswa mu bakozi bayo.

Transparency International ivuga ko Leta igomba gukorana n’izindi nzego harimo itangazamakuru, abanyamadini n’abandi kugira ngo umuhati wo kurwanya COVID-19 utaburizamo uwo kurwanya ruswa.

Leta kandi isabwa kongera imbaraga mu guhana abakekwaho cyangwa abahamijwe ruswa.

Ubushakashatsi bwerekanye muri rusange ko ruswa itagabanutse bityo ababukoze bagasaba ko Leta ikomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’abaka cyangwa abakira ruswa.

TI-Rwanda ivuga ko ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa bwagabanuwe n’uko imbaraga zashyizwe mu kurwanya COVID-19
Polisi, PSF na RIB biri mu mwanya wa mbere w’ibigo bifata ruswa.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version