Umugabo yagiranye ikibazo n’umugore we igihe kigeze aramucika ajya kubana na mugenzi we nawe wari umaze iminsi atandukanye n’uwo bashakanye. Bwari uburyo bwo kwisungana.
Uwo mugabo wari ucumbikiye mugenzi we, yaje kugira icyifuzo cyo gusubirana n’uwo bashakanye, bahana gahunda yo guhura bakagira icyo babiganiraho ngo basubirane.
Hari hashize hagati y’amezi abiri n’amezi atatu.
Nyuma y’uko agiye kureba uwo mugore we[hari muri Mutarama], undi yasigaye mu rugo.
Yaje gutegereza ko mugenzi we ataha, araheba!
Hashize igihe runaka, haje kugaragara umurambo wa wa mugabo wagiye kureba umugore we ngo biyunge, bawusanga mu mugezi wa Nyabugogo.
Inzego z’umutekano zafashe wa mugabo wari waracumbikiwe na nyakwigendera arabazwa nyuma aza gufungwa.
Kugeza ubu, uyu mugabo arafunzwe kandi iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo iri hafi kurangira, akaburana mu mizi.
Afungiye muri gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Mu minsi ishize, Taarifa yamenye ko hari umuntu wahamagaye umugore w’uriya mugabo ufunzwe, amusaba Frw 300 000 ngo umugabo we ‘atazamanurwa.’
Uyu mugore yatubwiye ko ubwo yari yagiye i Nyamirambo aho umugabo we yari afungiye, hari umuntu waje amubwira ko namuha Frw 300 000 azamufasha gufunguza umugabo we, ataramanurwa i Mageragere.
Amafaranga yamusabye akiri i Nyamirambo yamubwiye ko we atayabona ariko ko agiye kuvugana na mubyara w’umugabo we[ufunzwe] ngo barebe uko byagenda.
Ati: “ Nabibwiye uwo mugore mubyara w’umugabo wanjye ambwira ko ayo Frw 300 000 atayabona ahubwo yabona Frw 100 000 nayo kandi tukazayamuha ari uko umugabo wanjye afunguwe ntamanurwe.”
Yabibwiye uwo wamwakaga ayo mafaranga, undi amubwira ko ayo yaba abonye yose yayamuha ariko ngo baje[we na mubyara w’umugabo we] kugira amakenga y’uko uwo wabakaga ayo mafaranga agomba kuba ari ‘umutekamutwe’ , baramwihorera.
Hari ibyo kwibazwa…
Abo mu muryango w’umugabo ufunzwe babwiye Taarifa ko bitangaje kuba Jean Bosco Habumuremyi yarafunzwe kandi yari amaze iminsi atabonana na nyakwigendera.
Mu gufata abakekwaho uruhare mu rupfu rw’uriya mugabo, hafashwe uwo yari acumbikiye aho gufata uwo biriranywe, ni ukuvuga umugore we cyangwa abandi bahuye nawe mbere y’uko ibyamubayeho biba.
Uwo mugore we niwe bari bavuganye ngo baze guhura bagire ibyo baganiraho.
Hari bamwe mu baturanyi b’uriya mugabo wafashwe bibaza impamvu uwacumbikiwe ari we ubazwa kandi uwo bari bafitanye amakimbirane, ndetse bahuye ntabe ari we ufatwa ngo abazwe kuri kiriya kibazo.
Incamake y’uko byagenze…
Muri Mutarama, 2022 umugabo witwa Jean Marie[niryo twamenye] abantu babonye umurambo we mu mugezi wa Nyabugogo.
Umurambo we wajyanywe kwa muganga aza gushyingurwa taliki 11, Mutarama, 2022.
Yari atuye ahitwa Nyabikoni, Akagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, ni muri Nyarugenge.
Uwo yari acumbikiye ( twavuze haruguru) yitwa Jean Bosco Habumuremyi, bakaba barabanaga mu nzu barisunganye nk’abagabo bahuye n’ikibazo cy’urushako.
Nyuma y’iminsi itandatu uriya mugabo ashyinguwe ni ukuvuga taliki 17, Mutarama, 2022 , Habumuremyi yahamagawe aritaba ariko kuva icyo gihe ntiyongeye kuboneka iwe, ahubwo yahise ajyanwa gufungirwa kuri station ya Nyamirambo.
Nyuma yaje gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Umugore wa nyakwigendera witwa Annonciate Mukeshimana we avuga ko umugabo we yapfuye yari yiriranywe na mugenzi we, ni ukuvuga Jean Bosco Habumuremyi ufunzwe.
Mu kiganiro yahaye Taarifa kuri telefoni ye igendanwa yavuze ko ibyo atubwira atabihagazeho ahubwo ngo ni amakuru abaturanyi ba nyakwigendera ‘bahaye ubugenzacyaha.’
Yatubwiye kandi ko mbere y’uko nyakwigendera apfa, hari amakuru abaturanyi be bavuga yemeza ko ‘atari abanye neza’ na Jean Bosco Habumuremyi kubera ko yari yaranze kuva iwe[Jean Bosco ava kwa Jean Marie] kuko uyu yari afite gahunda yo gusubirana n’umugore we[Annonciate].
Ati: ” Numvise ko umugabo wanjye atari abanye neza na Jean Bosco kuko umugabo wanjye yasabaga mugenzi we gusubira iwe kuko yari afite gahunda yo kuzangarura undi ntamwumve.”
Mukeshimana Annonciate yari ari hafi gusubirana n’uwo bashakanye ndetse bafitanye umwana umwe.
Taarifa yamubajije niba mbere y’urupfu rw’uwari umugabo we bari biriranywe, asubiza ko batari biriranywe ahubwo yaje kumureba aturutse aho yabanaga n’ufunzwe.
Ikindi kandi ngo ntiyari yanyweye inzoga.
Hagati aho Taarifa yamenye ko nyuma y’uko uriya mugabo ashyinguwe, umugore we yahise yimuka ava aho yabaga ajya ahitwa i Karama.
Icyo umugore wa nyakwigendera avuga…
Mu gushaka kumva icyo abo ku ruhande rwa nyakwigendera babivuga, umugore wa Jean Bosco Habumuremyi witwa Alphonsine Uwambajimana yatubwiye ko umugabo we yamuhamagaye amubwira ko mugenzi we bari basanzwe babana atamuheruka, ariko amubwira ko mbere y’uko agenda yamubwiye ko agiye kureba umugore we.
Uyu mugabo ufunzwe ngo yabonye mugenzi we agiye kumara iminsi ibiri atarataha nibwo ahamagaye umugore we arabimutekerereza.
Undi yamubwiye ko yaba aretse gukuka umutima, kuko ngo iby’umugabo wagiye kureba umugore we ntawabyivangamo.
Uwambajimana yatubwiye ko ku wa Mbere( kuko ibyo bindi byabaye mu mpera z’Icyumweru) yumvise abaturage bavuga ko hari umurambo wabonetse muri Nyabugogo.
Ngo hari umuntu wawufashe ifoto, itangwa ku mbuga nkoranyambaga, Jean Bosco Habumuremyi ayibonye abona ni wa mugenzi we wapfuye.
Amakuru twamenye kandi ni uko uriya mugabo mbere y’uko apfa ngo yari yasohotse ari kuri telefoni agenda agiye…
Ufunzwe yamaze kubona ko uwo ari umurambo wa mugenzi we babanaga nibwo yatabazaga abibwira abaturanyi.
Tugarutse ku mugore wa nyakwigendera, Taarifa yamubajije niba uriya mugabo we yaba yari yanyweye inzoga wenda zikaba ari zo zamuganje akagwa mu mugezi wa Nyabugogo atubwira ko ntazo yari yanyoye.
Jean Bosco Habumuremyi nta mwunganizi afite mu mategeko.
Umugore we nawe afite imibereho mibi kuko kugira ngo abone ikimutunga n’abana be batatu, bisaba ko akora ibiraka, muri iki gihe akaba ari akubura umuhanda nk’uko bikorwa muri Kigali.
Asaba ubutabera kuzasuzumana ubwitonzi iby’iki kibazo, umugabo we akarenganurwa kuko ngo mu gihe Jean Marie yapfaga atari yiriranywe na nyakwigendera.