Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rikorera mu Karere ka Nyarugenge ryafashe Mugwaneza Jean Claude afite urumogi mu dufuka dutanu twari mu gikapu rungana n’ibilo bitandatu akaba yafatiwe mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu wa Nyabugogo.
Ubwo yafatwaga yatangaje ko urwo rumogi arukuye mu Karere ka Rulindo ahitwa ku Kinini akaba yararuzaniye umuntu basanzwe bakorana mugucuruza urumogi utuye mu Murenge wa Kabuga.
Polisi ivuga ko afashwe ari inshuro ya kabiri yari aruzanye.
Amakuru yatanzwe n’abaturage niyo yatumye afatwa aho bahamagaye Polisi ko uyu Mugwaneza afite igikapu kirimo ibiyobyabwenge, abapolisi bamuhagaritse barebyemo koko basanga apakiye icyo kiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abaturage bakwiye kureka ubwo bucuruzi.
Ashima abatanze amakuru kugira ngo uwo muturage afatwe.
Uwafashwe n’urumogi yarafite afungiye kuri Sitasiyo ya Kimisagara ngo akorerwe dosiye ajyanwe mu Bugenzacyaha.
Polisi y’ u Rwanda iraburira abantu bose bishora mu bukorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
Abantu bakwiye gushaka ibindi bakora kuko nta cyiza cyo gucuruza ibiyobyabwenge, Polisi ikaburira umuntu wese ufite umugambi wo kuroga abaturarwanda abaha ibiyobyabwenge ko atazihanganirwa.
Iteka rya Minisitiri Nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (Frw20.000.000) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (Frw 30.000.000) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.