Urugomo Mu Ruhango: Abantu Bataramenyekana Batemye Abanyerondo

Mu Mudugudu wa Bunyankungu, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo my Karere ka Ruhango abantu bataramenyekana basanze abanyerondo batanu bari mu kazi barabadukira barabatema. Batemyemo bane barangije bariruka.

Amakuru avuga ko uru rugomo rwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa kenda, bikaba byakozwe n’abantu bari bitwake imihoro.

N’ubwo hataramenyekana ababikoze, harakekwa ko ari abajura bari bagiye kwiba bakaza gusakirana n’abanyerondo bakabatema mu rwego rwo gushaka uko babacika.

Abaturage bo mu isanteri byabereyemo bavuga ko ababikoze bashobora kubabari bagiye kwiba mu iduka riri muri ako gasanteri.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Nemeyimana Jean Bosco, yemeje aya makuru ko mu gicuku cyo kuri uyu 20 Gashyantare 2014 ari bwo abo bagabo bane bari ku irondo batemwe n’abo bantu, ababatemye bahita bacika.

Ati: “Hatemwe abagabo bane bari baraye irondo.  Batemwe n’abantu bakoresheje imihoro idatyaye bigaragara ko bari bameze nk’ababahunga kuko ntabwo babatemaguye ngo babatere inguma zikomeye.”

Asaba abaturage kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo aba bagizi ba nabi bajye bafatwa.

Yibutsa abaturage ko umutekano wabo urinzwe neza,  abizeza ko hatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo abatemye abari ku irondo baryozwe ibyo byaha.

Imvaho yanditse ko abatemwe bajyanywe kuvurizwa ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version