Nyarugenge: Polisi Yafashe Ukekwaho Kwiba Akoresheje Imfunguzo Yacurishije

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19, Gashyantare, 2024 Polisi yafatiye muMurenge wa Kimisagara umusore ikurikiranyeho kwiba ingo z’abaturage akoresheje imfunguzo yacurishije.

Yamufatiye mu Mudugudu wa Ubumwe, Akagari ka Katabaro, Umurenge wa Kimisagara muri Nyarugenge.

Uwafashwe yitwa Ishimwe Serge, akaba asanzwe atuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Yafashwe nyuma yo kwinjira mu rugo rwa Marthe Byukusenge asanga uyu yagiye kwiyuhagira ahita amwiba telefoni ya Smartphone ya Airel, gatoroshi, Frw 32,000, Frw 6,000 yari amaze kubikuza, ibyo akoresha yiba birimo icyuma bita ipensi, imfunguzo 49 akoresha mu kwiba na sim cards eshatu nabyo byafashwe.

- Kwmamaza -

Bamufatanye kandi icyuma yakoreshaga yica ingufuri aho yasangaga ari zo zifungishijwe.

Byukusenge wari umaze kwibwa niwe watabaje, atanga amakuru abantu baratangatanga Ishimwe arafatwa.

Icyakora Polisi ivuga hagishakishwa abandi bantu bashobora kuba bakorana n’uwafashwe.

Umuvugizi wayo mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko iperereza ryo kumenya abandi bakorana n’ukekwa rikomeje

Asaba abajura kubireka, bakayoboka kwiga imyuga cyangwa ikindi cyabateza imbere.

Gahonzire asaba abatuye Umujyi wa Kigali kwirinda kwandarika imfunguzo kuko hari abagizi ba nabi baba barekereje ngo bajye kuzicurisha.

Polisi kandi iri gushakisha ibindi uriya musore akekwaho kwiba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version