Parti Libéral Mu Ngamba Zo Kwihutisha NST 2

Hon Musoni Protais na Dep Germaine Mukabalisa

Ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa buri wese, Parti Libéral, PL, ryaraye ritangaje ko rigiye gukomeza gufasha inzego za Leta kugera ku ntego z’iterambere ryiswe NST 2.

U Rwanda rwiyemeje ko izo ntego zigomba kuba zatanze umusaruro bitarenze umwaka wa 2029.

Abayoboke b’iri shyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu baraye bateranye biyemeza ko bagomba kugira uruhare rutaziguye muri urwo rugendo.

Hari mu mahugurwa yahuje abagize Komite nyobozi yaryo na Biro z’amakomisiyo yabaye  kuri iki Cyumweru tariki 15, Kamena 2025.

- Kwmamaza -

Visi Perezida wa mbere w’iri shyaka Depite Munyangeyo Théogène yabwiye itangazamakuru ko bahuguye bagenzi babo bahuriye muri PL bagamije kubereka gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere, banerekwa uruhare rwa buri wese ngo izagerweho.

Munyangeyo ati: “ Ni ikiganiro cyo kubereka uko bike ishyaka rifite byakoreshwa neza, cyane cyane ibi bikaba iyo dufatiwe ibyemezo abadufasha bakavuga ko  gahunda zabo barazihagaritse.Twebwe nk’Abanyarwanda twabyitwaramo dute, tukamenya tubikoresha neza,  twishakamo ibisubizo”.

Depite Munyangeyo avuga ko bashaka ko ishyaka ryabo rifasha andi mu kugera ku ntego za NST 2

Munyangeyo avuga ko uruhare rwa PL muri iyo gahunda y’igihugu rugomba kugaragara kandi rukaba rufatika.

Ikiganiro cyatanzwe na Hon Musoni Protais, Chairman w’Umuryango uharanira Ubwigenge, Agaciro na Kwigira kwa Afurika ishami ry’u Rwanda, PAM-Rwanda, kibanze ku ngingo y’uko hakwiye kubaho ingamba n’uruhare rw’imitwe ya Politiki n’imiyoborere myiza  biganisha ku gaciro k’igihugu, amahoro n’umutekano kuri bose.

Ati: “Kugira ngo ibyo twifuza byose bijyane no kwigira nk’u Rwanda ndetse na Afurika kandi bigerweho, biradusaba gutoza abayoboke indangagaciro n’umuco w’igihugu n’ibindi”.

Yavuze ko kugira ngo habeho guteza imbere ubumwe bw’Afurika nk’uko ari intego yo kuzagerwaho bitarenze umwaka wa  2063, bisaba kugira uburere n’uburezi bifite intego ku gihugu.

Francine Rutazana, umwe mu bayoboke wa PL, avuga ko icyo abayoboke batahanye ari uko beretswe aho igihugu kigeze mu gushaka ibisubizo ku bibazo byabo, kandi bikagerwaho hadashingiwe ku nkunga y’amahanga cyangwa ku bitekerezo by’abanyamahanga.

Avuga ko iterambere ry’igihugu ni naryo PL ishaka kuko ari ishyaka riharanira ukwishyira ukizana k’umunyarwanda.

Rutazana avuga ko we na bagenzi be basangiye ishyaka bashaka ko NST 2 igerwaho uko yakabaye kandi mu nkingo zose harimo n’inkingi z’imiyoborere myiza.

Mu biganiro byahatangiwe, hari ikibanze ku buryo Komisiyo zo mu ishyaka zigomba kuba zubatse kandi ibyo zikora bigashingira ku ngingo ziri muri NST 2.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto