Minisiteri Yari Yarashyiriweho Kurinda Leta Ibihombo Yakuweho

Umuhanga mu by’ubukungu Teddy Kaberuka avuga ko kuba Minisiteri y’ishoramari rya Leta yaraye ikuweho inshingano zayo zikimurirwa muri Minisiteri y’imari ari ikintu kizima kuko birinda gutatanya imbaraga mu igenamigambi n’ishoramari.

Iyi Minisiteri yari yarashyizweho taliki 30, Nyakanga, 2022 ifite inshingano zo gukurikirana imishinga Leta ishyiramo amafaranga yayo kugira ngo hirindwe ibihombo byagaragazwaga kenshi muri raporo z’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta.

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Eric Rwigamba wari usanzwe uyobora Minisiteri y’igenamigambi rya Leta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Minisiteri yayoboraga yavanyweho, ibyari inshingano zayo byimurirwa muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Teddy Kaberuka avuga ko mu by’ukuri icyabaye ‘atari’ ugukuraho Minisiteri ahubwo ‘ari’ ukwimurira inshingano zayo mu yindi.

Avuga ko abagena uko amafaranga y’igihugu akoreshwa (public finance) ari bo bakora k’uburyo birinda ko hari amafaranga yakorishwa ku bintu byinshi kandi biramutse bihurijwe hamwe ari bwo hakoreshwa make kandi neza, agatanga umusaruro.

Ati: “ Biriya biba ari ibyemezo bya politiki bishingiye ku kureba aho diligence iri. Ntabwo bayikuyeho ahubwo basa n’aho bayivanze na Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’ubwo nta hantu byanditse ngo turabivanze!”

Teddy Kaberuka

Kaberuka avuga ko burya udashobora gukora ishoramari udafite amafaranga kandi ayo mafaranga aba muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Ikindi ngo ni  uko muri Minisiteri y’igenamigambi ari ho hasanzwe hashinzwe n’irindi genamigambi ry’igihugu.

Yari Minisiteri yo kurinda Leta ibihombo

Muri Kanama, 2022 Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire yabwiye The New Times ko ashyigikiye ishyirwaho ry’iyo Minisiteri.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire

Kamuhire yavuze ko ishyirwa mu bikorwa by’inshingano zayo ‘rizagirira Abanyarwanda akamaro’ kubera ko rizafasha mu gukurikirana no kugaruza amafaranga aba agenewe iterambere rusange ryabo.

Taliki 30, Nyakanga, 2022 nibwo hashyizweho Minisiteri y’ishoramari rya Leta.

Yahawe Eric Rwigamba ngo ayiyobore, mbere akaba yari asanzwe akora muri Minisiteri y’imari  n’igenamigambi ashinzwe ishami ryishinzwe gukora Politiki y’imari.

Mu kiganiro Alexis Kamuhire yahaye itangazamakuru nyuma gato y’ishyirwaho ry’iyi Minisiteri, yavuze mu nshingano zayo harimo gukurikirana ishoramari rya Leta ngo itazabihomberamo kuko raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta zagarukaga kenshi ku mishinga Leta yashyiragamo amafaranga ariko agahomba.

Kuba inshingano zayo zajyanywe muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, kuri Teddy Kaberuka ngo ni amahitamo meza agamije kwirinda gutatanya imbaraga mu igenamigambi rikoresha amafaranga ya Leta.

Soma uko Guverinoma yaraye ihinduwe:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version