Nyuma Ya Jamaica Perezida Kagame Yasuye Ibirwa Bya Barbados

Perezida Kagame yaraye ageze mu Birwa bya Barbados nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu yari amazemo muri Jamaica.

Ku rubuga rw’Ibiro bye handitseho ko akigera ku kibuga cy’indege cyitwa Grantley Adams International Airport yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’ububanyi n’amahanga witwa Jerôme Xavier Walcott.

Uretse kuba Perezida Kagame ashobora kuganira uko u Rwanda rwagirana umubano na Barbados, ntari bubure no kuganira n’abagize kiriya gihugu aho bageze kwitegura kuzitabira Inama y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma zikoresha Icyongereza, CHOGM, izabera i Kigali muri Kamena, 2022.

- Advertisement -

Ibirwa bya Barbados

Igihugu cya Barbados

Ibirwa bya Barbados biherereye mu gace ka Caribbian. Biri ku buso bwa 432 km2 (167 sq mi) bikaba bituwe n’abaturage  287,000 (imibare yo mu mwaka wa 2019 ).

Umurwa mukuru wabyo ni Briggetown.

Ni ibirwa byabanje gutegekwa n’Abanyaburayi barimo Abanyaportugal  ariko nyuma biza gukolonizwa n’Abongereza.

Abenshi mu batuye ibi birwa ni abakomoka ku bacakara bahajyanywe mu gice cy’ubucakara bwakorwaga n’Abanya Poltugal.

Abacakara bakomeje kuhajyanwa kugeza ubwo hasinywaga amasezerano ahagarika ubucakara yasinywaga mu mwaka wa 1807.

Icyakora ubucakara bwaciwe mu buryo bwa burundu mu mwaka wa 1833.

Mu mwaka wa 1966, hari taliki 30, Ugushyingo, nibwo ibi birwa byinjijwe mu Muryango wa Commonwealth.

Ni igihugu mbere cyayoborwaga  n’Umwamikazi w’u Bwongereza  Elisabeth II.

Gusa mu mwaka wa 2021 cyahawe Perezida wa mbere ari we Sandra Mason, aba asimbuye Umwamikazi Elisabeth II.

Abatuye ibi birwa bari mu baturage batekanye kandi babayeho neza kurusha abandi mu batuye ibirwa biri muri Caribbean.

Ahandi iki gihugu gifite ingufu ni mu bucuruzi mpuzamahanga. Kiri mu bya mbere byabaye ibinyamuryango by’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, World Trade Organization.

Cyagiye kandi mu bihugu bya mbere byitabiriye Komisiyo y’Umuryango w’Uburayi n’andi mahanga witwa European Commission.

Mu micururizanyirize yacyo n’ibindi bihugu, Barbados ibigabanyiriza imisoro ku gicuruzwa runaka cy’ibanze.

Ni ibyo mu bucuruzi mpuzamahanga bita Most-Favoured-Nation” (“MFN”) treatment.

Barbados kandi ifite umwihariko wo guhuza ubucuruzi bw’u Burayi n’ibihugu byo muri Carabbean ndetse n’iby’Afurika binyuze mu bufatanye bita Caribbean Forum (CARIFORUM) ndetse n’ubwo  Caribbean and Pacific Group of States (ACP).

Gukorana k’u Rwanda na Barbados mu bucuruzi mpuzamahanga byanafasha mu gutuma rushobora gucuruzanya n’indi miryango y’ibihugu bigize Caribbean na Pacific

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version