U Rwanda Rugiye Kohereza Muri Sudani Y’Epfo Abapolisi 240 Basimbura Bagenzi Babo

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yayoboye igikorwa cyo gusezera ku bapolisi 240 boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo. Aba mbere bazurira indege kuri iki Cyumweru taliki 17, Mata, 2022.

Ubusanzwe abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu mahanga babwirwa ko bagomba gukomeza ikinyabupfura n’ubwitange byaranze ababanjirije.

Imiryango mpuzamahanga harimo n’Umuryango w’Abibumbye ikunze gushyira abapolisi b’u Rwanda ku mwanya mwiza w’abapolisi bitwara kinyamwuga kandi bakagirira akamaro abaturage baba bashinzwe kurinda.

Abapolisi b’u Rwanda kandi babyambikirwa imidali.

Kubera ko abantu ari abantu, ni ngombwa ko bahora bibutswa ko ibendera ry’u Rwanda baba bambaye ku kaboko k’ibumoso baba bagomba kurinda ko igihugu rihagarariye cyagibwaho umugayo bibaturutseho.

Itsinda ry’abapolisi baboherejwe muri Sudani y’Epfo kuri iyi nshuro riyobowe na Senior Superintendent of Police( SSP) Prudence Ngendahimana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version