Perezida Paul Kagame mu bubasha ahabwa n’amategeko yashyize mu kiruhugu cy’izabukuru abapolisii bakuru barimo n’uwigeze kuyobora Polisi y’u Rwanda CG Gasana Emmanuel.
Abandi ni CP Bruce Munyambo wari ushinzwe ishami rya Polisi rikorana n’abaturage mu gucunga umutekano bita Community Policing, CP Vianney Nshimiyimana ukora muri Minisiteri y’umutekano na CP Emmanuel Butera wigeze kuba umuyobozi muri Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa ariko ubu akaba yayoboraga ikigo cya Polisi cyigisha abapolisi bitabazwa aho rukomeye.
Iki kigo kiba i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Abandi bapolisi ba ofisiye bakuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni ACP Damas Gatare, na ACP Privat Gakwaya wakoraga mu ishuri rikuru rya Polisi riba i Musanze.
Perezida Kagame kandi yasezereye abapolisi barindwi ku mpamvu z’uburwayi, asezerena n’abandi batandatu ku mpamvu zitandukanye.
Abofisiye bato basezerewe ni 50 n’aho abapolisi bato muri rusange basezerewe ni 60.
Gushyira Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda mu kiruhuko bije bikurikira ishyirwa mu kiruhuko ry’abasirikare bakuru ba RDF bashyizwe mu kiruhuko mu byumweru bike bishize.
Abo bajenerali barimo na James Kabarebe, Augustin Turagara…
Ku ifoto ugaragara ni CP Bruce Munyambo