Nyuma Y’Imyaka Ine Rayon ‘Yashoboye’ Gutsinda Kiyovu

Kiyovu yagerageje kwishyura igitego cya Rayon ariko biranga

Umukino wa nyuma w’irushanwa “RNIT Savings Cup” waraye uhuje Kiyovu Sports y’abakinnyi 10 na Rayon Sports warangiye iyi kipe itsinze Kiyovu ibitego 3-0.

Wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 8 Nzeri 2023.

‘RNIT Savings Cup’ ni irushanwa ryahuje amakipe ane ari  muri ½, ayo akaba ari Rayon Sports isezerera AS Kigali naho Kiyovu Sports itsinda Etoile del’Est.

Ikigega cyo kwizigamira ‘RNIT Iterambere Fund’ nicyo cyariteguye ku bufatanye na B&B Sports Agency binyuze muri B&B Burudani Mix Festival III.

- Advertisement -

Amafaranga abafana baguze amatike muri iyi mikino ya RNIT Savings Cup yahise aba umugabane wabo w’ubwizigamire muri iki kigega.

Mbere y’uko umukino wa nyuma uba, hari habanje uwahuje Etoile de l’Est yatsinze AS Kigali igitego 1-0, ihembwa imidali na miliyoni 1 Frw.

Ubwo Rayon Sports yatangiraga gukina na Kiyovu Sports, Nizeyimana Djuma yakinnye neza ubwo yahinduraga umupira mwiza imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko habura utsinda.

Rayon Sports yabonye andi mahirwe ku munota wa 13, ariko Musa Esenu ateye umupira, umunyezamu awukuramo.

Ku munota wa 16, Rayon Sports yabonye penaliti nyuma y’uko Niyonkuru Ramadhan yakoreye umupira mu rubuga rw’amahina, itsindwa neza na Héritier Nzinga Luvumbu.

Abatoza ba Kiyovu babonye ko ibintu bikomeye bahita basimbuza abakinnyi bakuramo Tuyisenge Hakim asimburwa na Mugenzi Cédric.

Uyu yari asanganywe imvune nk’uko na mugenzi we wa Rayon Sports witwa Youssef Rharb nawe byari uko.

Bidatinze ndetse Rharb yaje gusimbuzwa Ndekwe Félix.

Ku munota wa 53, Eric Iracyadukunda wa Kiyovu yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye Ojera Joackiam, iyo karita ikaba ivunjwamo amakarita abiri y’umuhondo.

Mu mbaraga zayo zose, Kiyovu yagerageje kwishyura igitego yatsinzwe rugikubita ariko biranga.

Ntibyatinze, ahubwo Rayon Sports itsinda icya kabiri cyatsinzwe na Luvumbu ku munota wa 27 w’uyu mukino.

Rayon Sports yaje kwihaniza Kiyovu Sports iyitsinda igitego cya gatatu kinjiye mu minota mike yakurikiye icya kabiri kuko cyanyoye ku munota wa 85 gitsinzwe na Charles Baale winjiye mu kibuga asimbura Mugadam.

Iki gitego cyinjiye ubwo Ojera Joackiam yahinduraga umupira imbere y’izamu ariko umunyezamu Kalyowa kuwufata ngo awukomeze biramunanira, Baale agitsinda atyo!

Imyaka yari ibaye  ine Rayon Sports itabasha gutsinda Kiyovu Sports kuko yabiherukaga tariki ya 1 Ukuboza 2019 ubwo yayitsindaga 1-0.

Rayon Sports yegukanye iki gikombe yahawe miliyoni 3 Frw n’imidali, Kiyovu itahana Miliyoni Frw 1.5 n’imidali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version