Nyuma Y’Inkongi Zimaze Iminsi, Polisi Irahugura Abaturage Kuzirinda

Polisi y’u Rwanda iri mu gikorwa cyo kwibutsa Abanyarwanda ibitera inkongi n’uburyo bazirwanya ntizangize byinshi harimo no guhitana ubuzima bw’abantu.

Ni ubukangurambaga buje nyuma y’inkuru zimaze iminsi zandikwa z’inkongi zibasiye inyubako harimo iyo kwa Ndamage, uruganda ruherutse guhira Kimisagara rukongejwe n’umuriro wari uturutse mu igaraje ndetse na Sitasiyo iri i Rwamagana hafi ya AVEGA yakongejwe n’iturika rya gazi zirunze hafi aho.

Amakuru Taarifa yaje kumenya ku byerekeye inkongi yibasiye inzu y’umugabo  Eliab Ndamage (witiriwe ahitwa Kwa Ndamage) ni uko iriya nyubako yubatswe mu myaka ya 1980, bikaba bishoboka ko imisusire y’intsinga zayo z’amashanyarazi yari ishaje.

Imisusire ni ‘installation’ twagoragoje mu Kinyarwanda.

- Advertisement -

Ku byerekeye inkongi y’i Rwamagana, amakuru twabonye avuga ari gazi zaturikiraga mu kibuga zirunzemo gituranye na station iri hafi aho zirayikongeza ndetse zimwe zakongeje n’igice gito cy’Ikigo AVEGA cy’i Rwamagana.

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge naho habaye inkongi yadutse mu igaraje igera ku ruganda rukora inkweto ruturiye Nyabugogo.

Polisi yazimije izi nkongi zose.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kwirinda inkongi, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi( harimo no kurwanya inkongi) kuri uyu wa Mbere ryaganirije abatuye Umurenge wa Nyarugenge, mu Biryogo.

Ni ahantu hatuwe hacucitse kandi hakorerwa ubucuruzi k’uburyo ari  aho kwitonderwa mu rwego rwo kuharinda inkongi.

Abaturage bahuguwe ku bijyanye no kwirinda no gukumira inkongi cyane izikomoka kuri gazi batekesha.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi harimo ni kuzimya inkongi, Assistant Commissioner of Police, (ACP)  Paul Gatambira avuga ko bari guhugura abaturage nyuma y’inkongi zimaze iminsi zigaragara.

Assistant Commissioner of Police, (ACP) Paul Gatambira

Avuga ko ari ngombwa ko abaturage bagira ubumenyi bw’ibanze mu kwirinda inkongi.

Ngo mu Biryogo hari mu hakunze kugaragara inkongi z’umuriro cyane izikomoka kuri gazi batekesha.

Ati: “Inshuro nyinshi tubona raporo cyangwa tugatabazwa kubera inkongi z’umuriro, akenshi izi nkongi zituruka kuri gazi zitekeshwa. Aya mahugurwa agamije guhugura abaturarwanda k’ukwirinda no kurwanya inkongi, ibi bizatuma hagabanuka ingaruka zose zituruka ku nkongi.”

ACP Gatambira yashimiye abaturage bo mu Kagali ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge bitabiriye amahugurwa, abasaba kujya bakoresha ubumenyi bahawe igihe habaye inkongi z’umuriro.

Yababwiye ko umuntu uzashaka gutabaza Polisi igihe habaye inkongi, agomba guhamagara 111,112,(imirongo itishyuzwa) cyangwa agahamagara 0788311224.

Umuturage witwa Nkizabanzi Jean Paul Abdulkharim yavuze ko yungutse byinshi muri aya mahugurwa ku bijyanye no kuzimya inkongi no kwirinda ko ziba.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye amahugurwa nk’aya.

Zimwe  mu mpamvu zitera inkongi ni intsinga z’amashanyarazi zishaje, izisusiye nabi, abatekesha gazi bakarangara ntibayifunge neza, inkongi zishobora guterwa n’inkuba, iziterwa n’abanywi b’itabi bakongeza matola, impanuka z’imodoka zitwara ibikomoka kuri petelori n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version