Polisi Yaburiye Abafungura Utubari Nta Byangombwa n’Abahimba Ko Bipimishije COVID-19

Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu bajya mu bitaramo cyangwa kureba imipira bahimbye ibyangombwa by’uko bipimishije COVID-19, ko uzabifatirwamo azahanirwa guhimba inyandiko, bitandukanye no kurenga ku mabwiriza.

Kuri uyu wa Mbere Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda, agaruka ku byaha abantu bamwe barimo gukora bibwira ko ari amakosa asanzwe.

Ati “Hari amakuru dufite ko hari abantu bashobora kuba bahimba ibyangombwa cyane cyane ibijyanye no kwipimisha cyangwa no kuba warakingiwe. Nyamuneka, abatwumva, icyo cyaba ari icyaha ntabwo byaba ari ukureng ku mabwiriza.”

“Guhimba icyangombwa ko wipimishije COVID wenda wari kujya kureba umupira w’uminota 90, bizakuviramo ko ushobora kubihanirwa, ugafungwa igifungo kitari hasi y’imyaka itanu, kitari hejuru y’imyaka irindwi. Iminota 90 igahinduka imyaka, igitaramo cy’amasaha abiri kigahinduka imyaka n’ihazabu itari nkeya. Wenda kwipimisha ni 5000 Frw, uzatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw, ariko zitarenze 5 Frw.”

- Advertisement -

Yavuze ko n’ibindi bikorwa byose bisaba kwipimisha cyangwa kuba warikingije COVID-19, abantu bakwiye kubyubahiriza bakirinda kugwa mu byaha.

CP Kabera yanasabye abafite utubari ko amabwiriza ateganya ko ibyangombwa bibemerera gufungura bigomba kuba biri ahagaragara.

Yakomeje ati “Nawe ukwiriye kugira umutimanama ukavuga ngo aha hantu ngiye hemerewe gukora? Ariko iyo bibaye ko polisi ihageze nawe igatangira kukubaza, ugatangira kuvuga ngo ariko ntabwo twari twegeranye, ikibazo icyo gihe ntabwo ari ukwegerana, aba ari ikindi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanagarutse ku bantu bakomeje gufatwa batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Yabasabye kubicikaho mu rwego rwo kwirinda impanuka ndetse n’ibindi bihano bahabwa iyo bafashwe.

Yavuze ko abantu bajya mu kabari bakajyana n’utanywa inzoga uri bubatware, cyangwa babona bazinyoye bagashaka umushoferi cyangwa bagatega imodoka zisanzwe, aho gutwara izabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version