Nyuma Yo Kwihuza Na M23, Nangaa Yatangaje Intambara Izamugeza I Kinshasa

Kuri X hari video nto igaragaza Corneille Nangaa ari kumwe na Bertrand Bisimwa na Gen Makenga Sultan baganira n’abandi basirikare bakuru. Yahise afata ijambo abwira abaturage bose ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko we nabo bafatanyije biyemeje gutangiza intambara izarangira ari uko bageze i Kinshasa.

Ni ikiganiro gito kiri muri video yacishije kuri X aho yavugaga ko ibyatangajwe ko byavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu ari ikinamico yakinwe n’abayoboke ba Felix Tshisekedi.

Yavuze ko umuti nyawo wo gukura Tshilombo( Tshisekedi)ku butegetsi ari ugufata intwaro bakamurasa kandi ngo intego ni kugenda kugera bageze i Kinshasa.

- Advertisement -

Ni ubwa mbere Bisimwa na Nangaa bagaragaye bari kumwe na Gen Sultan Makenga uyobora umutwe wa gisirikare wa M23.

Hari  video  yabanje gusohoka iberekana bahagaze ahantu hari amasaka, barinzwe n’abarwanyi ba M23.

Ibi byose bibaye hashize igihe gito umunyapolitiki Corneille Nangaa atangaje ko yafatanyije na Bertrand Bisimwa bashinga umutwe wa politiki witwa Alliance Fleuve Congo( AFC) ufite ishami rya gisirikare.

Icyo gihe yabitangarije muri Kenya imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga.

Ibyo byakuruye umwuka mubi hagati ya Kinshasa na Nairobi, ndetse ubutegetsi bwa DRC busaba Kenya ko yafata abo bantu ikabashyikiriza ubutabera.

Perezida Ruto ubwe yabwiye ab’i Kinshasa ko muri Kenya harangwa n’ubwisanzure, ko buri wese avuga ikimuri ku mutima kandi ko Polisi idashobora guta muri yombi umuntu ngo ni uko yatangaje ko ashinze ishyaka.

William Ruto yavuze ko mbere yo gufata uwo ari we wese habanza kurebwa niba ibyo yakoze ‘koko’ bigize icyaha.

Ku byerekeye guhura kwa Bisimwa, Nangaa na Makenga, twakwibutsa abasomyi ko icyicaro cy’ishyaka  Alliance Fleuve Congo kiri mu Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version