Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Y’Umusore Wiciye Ababyeyi Be i Nyamasheke, Undi Yashatse Gusambanya Nyina
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyuma Y’Umusore Wiciye Ababyeyi Be i Nyamasheke, Undi Yashatse Gusambanya Nyina

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 August 2022 7:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego haravugwa umusore w’imyaka 22 y’amavuko uvugwaho gukubita Nyina nyuma yo gushaka kumusambanya undi agataka abaturage bagahurura.

Bibaye nyuma y’inkuru yabaye incamugongo y’uko umusore wo muri Nyamasheke yishe Se na Nyina abateye inkota.

Iby’aya mahano uwo musore yashakaga gukorera Nyina byamenyekanye kuri uyu wa Mbere taliki 08, Kanama, 2022, bibera mu Mudugudu wa Kagasa, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.

Abaturanyi b’uwo mubyeyi nibo bamutabaye bamukuraho uwo muhungu we bivugwa ko yashakaga kumukorera amarorerwa.

Uriya musore w’i Kayonza asanzwe abana na Nyina gusa.

Mu Murenge wa Ndego, Akagari ka Karambi ni ho byabereye

Ikindi ngo ajya gukora ayo marorerwa yari yiriwe anywa inzoga, atahana ubushake n’ubushyuhe bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina nibwo yadukiriye Nyina ngo abe ari umumara ako gahinda.

Umukecuru yaramuhunze umusore akoresha ingufu nabwo biranga atangira kumukubita undi avuza induru abaturanyi, baratabara.

Gitifu w’Umurenge wa Ndego witwa Bizimana Claude avuga ko ubusinzi ari bwo bwatumye uyu musore yifuza gusambanya uwamwibarutse.

Uyu muyobozi asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe ku bantu nk’abo baba barananiranye birirwa mu businzi nta kandi kazi bakora.

Avuga ko bakwiriye kubavuga bakaganirizwa hakiri kare kugira ngo hirindwe ibyaha nka biriya cyangwa ibisa nabyo.

Ati “Uriya ni umuco mubi dukwiriye kwamagana.  Abantu nibagaruke ku muco, birinde ibisindisha kuko akenshi bituma bakora amabi. Abaturage bo turabasaba kujya batanga amakuru ku bantu b’ibirara kugira ngo baganirizwe hakiri kare.”

Uvugwaho gushaka gusambanya uwamwibarutse yafashwe na RIB ajyanwa kuri station yayo ya Ndego kugira ngo amategeko akurikizwe, iperereza ritangire.

Mu gihe muri Kayonza havugwa uriya musore wari ugiye gukorera Nyina amarorerwa, muri Nyamasheke ho hari uherutse kwica Se na Nyina abaziza ko banze ko agurisha umugabane we banga ko yazabura ikimutunga mu gihe kiri imbere.

Uyu mugabo witwa Eliézer yavuye i Kigali mu Karere ka Kicukiro muri Kanombe aho yari atuye ajya kwica ababyeyi be bari batuye mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kanjongo.

 

TAGGED:featuredKayonzaNdegoNyamashekeNyinaUmusore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kizz Daniel Wari Wafunzwe Yafunguwe
Next Article Bigaragambije Bamagana FBI
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?