Kizz Daniel Wari Wafunzwe Yafunguwe

Polisi ya Tanzania yaraye itaye muri yombi icyamamare Kizz Daniel nyuma y’uko yanze kuririmba kandi abamutumiye bari bamwishyuye. Hari amakuru avuga ko nyuma y’amasaha runaka, yaje gufungurwa.

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria ubusanzwe yitwa Oluwatobiloba Daniel Anidugbe.

Mu mpera z’iki Cyumweru afite igitaramo mu Rwanda ariko ntituramenya niba kizaba.

The East African yanditse ko ku Cyumweru taliki 07, Kanama, 2022 Kizz Daniel yari buririmbe mu gitaramo cyari bubere Dar es Saalam.

- Kwmamaza -

Yageze muri Tanzania mu bitaramo ari gukorera hirya no hino ku isi harimo no mu Bwongereza na Amerika aho yageze muri Tanzania akubutse.

Hari video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Kizz Daniel yurizwa imodoka ya Polisi, hari n’abanyamakuru bari gufata amashusho.

The East African yanditse ko Kizz Daniel n’abandi bakorana burijwe za Pandagari  bafatiwe muri Hotel yitwa Johari Rotana bajyanwa kuri Station ya Polisi y’ahitwa Oysterbay.

Muri iyo video hari umuntu wabwiraga Kizz Daniel ati: “ Ejo sinari nabikubwiye? Nakwinginze amasaha abiri yose wanga kunyumva. Saba imbabazi Polisi rero!”

Kizz yagombaga kujya ku rubyiniro muri concert yiswe Summer Amplified ariko ntiyajyaho kandi yari yishyuwe.

Abafana be benshi bari baje kumureba batashye bijujuta, bivovota ngo ni umutekamutwe.

Kwinjira muri iriya concert byari bihenze kuko bari hagati ya $21.6 na $8,650.

Icyakora hari amashusho yatambutse kuri Instagram y’urubuga Bongofive arimo amajwi avuga ko uriya muhanzi yaje kurekurwa.

Mu gutaha yatahanye n’umuhanzi wo muri Tanzania witwa Harmonize wari waje kumwakira agifungurwa.

Ategerejwe mu Rwanda…

MTN iherutse gusinya amasezerano ayiha uburenganzira bwo kuba umuterankunga mukuru w’iserukiramuco ryiswe ATHF Festival 2022 byitezwe ko rizaririmbwamo n’umuhanzi Kizz Daniel.

Kizz yamenyekanye cyane mu ndirimbo ebyiri ari zo “Woju” na “Yeba”. Ariko ubu yaciye ibintu mu ndirimbo yitwa Buga.

Amakuru dufite avuga ko MTN Rwanda yashyize amafaranga menshi muri iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri, ni ukuvuga guhera Taliki 12 kugeza Taliki 13, Kanama, 2022, rikazabera Rebero mu kibuga gikikije ahitwa Canal Olympia.

Hafite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 3,000.

Umugabo witwa  Simon Iyarwema uri mu itsinda riri gutegura ririya serukiramuco, aherutse kubwira  Taarifa ko biteze ko rizaba uburyo bwiza bwo guhuza abahanzi bo mu Rwanda n’abandi bo muri Afurika bagasangizanya ubunararibonye.

Iri serukiramuco rya Kizz Daniel niriramuka ribaye ngo rizaba uburyo bwo kongera gukundisha abantu ibyiza byo guhura bakabyina kugeza bucyeye.

Mu Banyarwanda bamaze kumenyekana mu muziki abo byitezwe ko bazaboneka muri ririya serukiramuco ni Bruce Melodie, Ariel Wayz, Ish Kevin na Niyo Bosco.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version