Congo-Brazzaville Yamaganye Abayishinja Gukoresha Maneko W’u Rwanda

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gutambuka abantu bavuga ko Perezidansi ya Congo- Brazzaville ikoresha Umunyarwandakazi witwa Françoise Joly kandi ari maneko w’u Rwanda. Ibiro bya Perezidansi y’iki gihugu byamaganye iyo mvugo.

Bamwe mu baturage b’iki gihugu bakoresheje YouTube batangaza ko Françoise yahinduye izina yari afite, ari ryo ‘Yamuragiye Mureka’ kugira ngo abone uko yinjira mu butegetsi bwa Congo bimworoheye.

Mu mvugo yabo, bemeza ko uyu mugore, usanzwe ari umujyanama wa Perezida Denis Sassou-Nguesso ntaho ahuriye n’igihugu cyabo bityo ko bakwiye guhuza amajwi bakamwamagana kuko ari ikibazo ku gihugu.

Mu kugira icyo bavuga kuri iyi mvugo ikomeye, umwe mu bayobozi bakuru mu Biro bya Perezida Nguesso witwa Florent Ntsiba yasohoye itangazo ryamagana ayo makuru, avuga ko ari amakuru agamije kurwanya Françoise ndetse ko adafite ishingiro.

- Advertisement -

Yasobanuye ko Françoise akora neza akazi ke k’ubujyanama mu by’ububanyi n’amahanga kandi arangwa n’ubunyamwuga, ubudahemuka n’ubwitange.

Florent Ntsiba ati: “ Ubu bukangurambaga bwakorewe mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu nyandiko buhabanye n’indangagaciro z’igihugu cyacu zirimo kwakira amahoro n’ubufatanye mu iterambere”.

Florent Ntsiba

Uyu muyobozi avuga ko bikwiye ko abantu bamagana iyo mvugo kuko idahesha agaciro Congo-Brazzaville.

Mu itangazo rye yunzemo ati: “ Ibiro bya Perezida wa Repubulika byamaganye bikomeye iyi myitwarire idahesha agaciro igihugu cyacu, biramagana ibyatangajwe n’amagambo y’ivangura rishingiye ku bwenegihugu n’ay’urwango byibasira Madamu Joly, bigamije guca intege urwego rukuru mu gihugu”.

Françoise Joly ni umujyanama wa Perezida Nguesso kuva muri Gashyantare, 2021, akaba akomoka mu Bufaransa no mu Rwanda.

Françoise Joly ni umujyanama wa Perezida Nguesso kuva muri Gashyantare, 2021.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version