Inama yabaye tariki 08, Gashyantare, 2025 igahuriza hamwe Abakuru b’ibihugu bya SADC na EAC niyo ntandaro yo kwemeza ko Uhuru Kenyatta wahoze uyobora Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia baba abahuza mu kibazo cya DRC.

Kenyatta niwe wari wabanje kuba Umuhuza muri iki kibazo wari wemejwe n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba nyuma ntiyakomeza imirimo kuko DRC itizeye ubwo buhuza.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo gukorana na SADC.
Uhuru Muigai Kenyatta ni umunyapolitiki ubimazemo igihe kirekire.
Yabaye Perezida wa kane wa Kenya, kandi mbere y’aho yari Minisitiri w’Intebe wungirije hagati y’umwaka wa 20089 n’uwa 2013.
Uyu mugabo ni umuhungu w’uwayoboye Kenya bwa mbere ikibona ubwigenge mu mwaka wa 1963 witwa Jomo Kenyatta.
Undi watanzweho kuba Umuhuza ni Olusegun Obasanjo.

Yayoboye Nigeria mu gihe kigoye kuko yari igihugu bamwe bavugaga ko kiri mu byamunzwe na ruswa kurusha ibindi ku isi kandi kiyoboreshwa igitugu.
Obasanjo yayoboye Nigeria hagati y’umwaka wa 1999 na 2007.
Uyu mugabo ufite ipeti rya Jenerali mu ngabo za Nigeria azi ibibazo bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo y’ubu guhera mbere y’uko ibona ubwigenge.
Amateka yerekana ko ibya Congo abizi guhera mu mwaka wa 1960 ubwo yoherezwaga yo ayoboye abasirikare bari bagize Batayo ya gatanu ngo barinde Ababiligi bari bugarijwe no kwicwa n’abantu bari bashyigikiye Patrice Lumumba waharaniraga ubwigenge bwa Congo.
Abasirikare yari ayoboye bari abo mu Muryango w’Abibumbye, bose boherejwe gukambika muri Bukavu.
Yaje kuhava ahawe ipeti rya Captain kuko mbere yari Lieutenant.
Olusegun Obasanjo muri rusange afatwa nk’umwe mu nararibonye zikomeye Afurika ifite.
Nyuma y’igihe kirekire yamaze mu bya gisirikare no kuyobora igihugu, OIusegun Obasanjo yabaye umuhuza mu bibazo byinshi byashyamiranyije abatuye Afurika.
Yagize uruhare rutaziguye mu kubanisha neza abaturage ba Angola Uburundi, Mozambique, Namibia na Afurika y’Epfo.
Mu mwaka wa 2008 yashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru wa UN ngo amubere Intumwa yihariye mu Karere k’Ibiyaga bigari none ubu yashyizweho ngo ajye no mu kibazo cya DRC.
Hailemariam Desalegn nawe ni Umunya Ethiopia w’inararibonye muri Politiki.

Nyuma yo kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia mu myaka yaza 2010, Desalegn yaje kuba Minisitiri w’’Intebe, umwanya ukomeye kurusha indi mu gihugu.
Hari mu mwaka wa 2012, muri Kanama ubwo yawujyagaho asimbuye Meres Zenawi wari watabarutse azize uburwayi.
Icyakora yabanje kuba Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, aza kuba we wuzuye tariki 21, Nzeri, 2012.
Mu kazi ke ka Minisitiri w’Intebe, Desalegn yakomeje no gukora dipolomasi.
Muri Gashyantare, 2014, yakiriye mu Biro bye i Addis Ababa itsinda ry’abanya Somalia bari bayobowe na Minisitiri w’Intebe witwaga Abdiweli Sheikh Ahmed, baganira uko Mogadishu yakomeza gukorana neza na Addis Ababa.
Bemeranyije uko ibihugu byombi byakomeza gukorana mu bya gisirikare, Ethiopia igafasha Somalia kugira igisirikare kihagazeho.
Akazi kabategereje karagoye…
Nyuma yo kwemezwa ko bagiye kuba abahuza muri iki kibazo, akazi kabo kazaba gakomeye.
Bagiye gukora ubuhuza hagati y’abaturage ba DRC bagize M23 bashinja Leta yabo kubaheza mu buzima bw’igihugu cyabo.
Leta ya Kinshasa yo ivuga ko n’ubwo ibintu byaba ari uko bimeze, hari uburyo yabiganiraho n’abo baturage ariko nta gihugu cy’amahanga kibyivanzemo.
Icyo gihugu cy’amahanga kivugwa ahanini ni u Rwanda rushinjwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa guha imyitozo n’intwaro abarwanyi ba M23.
U Rwanda rwo ruvuga ko ibibazo biri muri kiriya gihugu byari burangire iyo ubutegetsi bwacyo budahitamo gukorana n’abasize barukozemo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuba abo bantu barasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakaba bacumbikiwe na DRC ni ikibazo u Rwanda ruvuga ko kireba gupfa no gukira kwarwo.
Rwongeraho ko ingamba rwafashe zo kwirinda ari ikintu kitazavaho igihe cyose iyo muri DRC hari abantu baruhigira, barimo n’ubuyobozi bw’iki gihugu.
Perezida wa DRC Félix Tshisekedi yavuze ko ashobora guhagarara i Goma akarasa i Kigali kandi imvugo yo gukura ho ubutegetsi bw’u Rwanda yigeze kuvugwaho na mugenzi we Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye babanye neza muri iki gihe.
Ibyo byose u Rwanda ruvuga ko rutabirenza ingohe.
Mu gukora ubuhuza mu kibazo cya DRC kandi ntihazabura kuzamo no gucubya umwuka mubi muri iki gihe uri hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.
Ni ikibazo cyatewe n’uko iki gihugu cyohereje ingabo muri DRC ngo zifatanye nayo ndetse na FDLR n’abandi bose bafatanyije nabo mu mugambi wo kuzatera u Rwanda nyuma yo kwirukana M23 mu Mujyi wa Goma.
Uhuru, Obasanjo na Desalegn bagomba kwegera João Manuel Gonçalves Lourenço akabereka aho dosiye yo guhuza u Rwanda na DRC yari igeze hanyuma bakareba niba nabo bashyiraho akabo.