Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Omar Al Bashir Ararembye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbuzima

Omar Al Bashir Ararembye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 September 2024 12:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bashir ararembye
SHARE

Omar Al Bashir wahoze uyobora Sudan arwariye mu bitaro biri mu Majyaruguru y’iki gihugu nyuma y’uko yoherejwe muri bimwe mu bitaro bikomeye by’aho.

Bashir yavanywe ku butegetsi n’imyigaragambyo yabaye mu mwaka wa 2019 ibera mu Murwa mukuru Karthoum.

Abaturage bamusabaga ko ava ku butegetsi kuko yananiwe gutuma ubuzima buhendukira.

Abigaragambyaga bavugaga ko ubuzima buhenze cyane ku buryo no kugura umugati wo guha abana mu gitondo ryari ihurizo kuri benshi.

The East African yanditse ko Omar al Bashir yajyanywe mu bitaro bya Merowe biri mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Umunyamategeko wa Bashir witwa Mohamed Hassan Al- Amin niwe wabibwiye ubwanditsi bw’iki kinyamakuru gifite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Omar Al Bashir ni umukambwe w’imyaka 80 y’amavuko.

Me Amin agira ati: “ Umukiliya wanjye akeneye kwitabwaho n’abaganga kandi bakamukorera isuzuma mu bihe bitandukanye. Hari ubwo aremba cyane bityo akaba akeneye ko abaganga bamuba hafi”.

Uburanira Bashir avuga ko ajya akomerezwa, akemeza ko binashobotse yahabwa uburenganzira akajya kwivuriza hanze ya Sudan.

Kuva yavanwa ku butegetsi, iyi niyo nshuro ya mbere Omar Al Bashir asohotse umurwa mukuru wa Sudan ari wo Khartoum.

Nyuma yo kuvanwa ku butegetsi, Bashir yamaze igihe kinini afungiye mu bigo bya gisirikare aho yacungirwaga hafi n’abasirikare bamuhiritse.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, Sudan yabaye igihugu kirimo umutekano mucye ndetse muri Mata, 2023 yadutsemo intambara hagati y’Abajenerali babiri bamaranira kuyobora iki gihugu.

Umwe yitwa General Burhan undi yitwa Gen Hemet Dagalo.

Bashir asanzwe yarashyiriweho impapuro zo kumufata ngo ashyikirizwe Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha ashinjwa birimo na Jenoside bivugwa ko yakoreye abaturage ba Darfur, hari mu mwaka wa 2003.

TAGGED:AbasirikareBashirfeaturedIbitaroIngaboIntambaraOmarUburwayi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Yifuza Ko Siporo Yaba Inkingi Yo Guteza Imbere Ubukungu
Next Article Benin: Haburaga Gato Ngo Habe Coup D’Etat
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?