Omar Al Bashir Ararembye

Bashir ararembye

Omar Al Bashir wahoze uyobora Sudan arwariye mu bitaro biri mu Majyaruguru y’iki gihugu nyuma y’uko yoherejwe muri bimwe mu bitaro bikomeye by’aho.

Bashir yavanywe ku butegetsi n’imyigaragambyo yabaye mu mwaka wa 2019 ibera mu Murwa mukuru Karthoum.

Abaturage bamusabaga ko ava ku butegetsi kuko yananiwe gutuma ubuzima buhendukira.

Abigaragambyaga bavugaga ko ubuzima buhenze cyane ku buryo no kugura umugati wo guha abana mu gitondo ryari ihurizo kuri benshi.

The East African yanditse ko Omar al Bashir yajyanywe mu bitaro bya Merowe biri mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Umunyamategeko wa Bashir witwa Mohamed Hassan Al- Amin niwe wabibwiye ubwanditsi bw’iki kinyamakuru gifite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Omar Al Bashir ni umukambwe w’imyaka 80 y’amavuko.

Me Amin agira ati: “ Umukiliya wanjye akeneye kwitabwaho n’abaganga kandi bakamukorera isuzuma mu bihe bitandukanye. Hari ubwo aremba cyane bityo akaba akeneye ko abaganga bamuba hafi”.

Uburanira Bashir avuga ko ajya akomerezwa, akemeza ko binashobotse yahabwa uburenganzira akajya kwivuriza hanze ya Sudan.

Kuva yavanwa ku butegetsi, iyi niyo nshuro ya mbere Omar Al Bashir asohotse umurwa mukuru wa Sudan ari wo Khartoum.

Nyuma yo kuvanwa ku butegetsi, Bashir yamaze igihe kinini afungiye mu bigo bya gisirikare aho yacungirwaga hafi n’abasirikare bamuhiritse.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, Sudan yabaye igihugu kirimo umutekano mucye ndetse muri Mata, 2023 yadutsemo intambara hagati y’Abajenerali babiri bamaranira kuyobora iki gihugu.

Umwe yitwa General Burhan undi yitwa Gen Hemet Dagalo.

Bashir asanzwe yarashyiriweho impapuro zo kumufata ngo ashyikirizwe Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha ashinjwa birimo na Jenoside bivugwa ko yakoreye abaturage ba Darfur, hari mu mwaka wa 2003.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version