OMS yakuye urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bikomeye

Marijuana Legalization Social Equity

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi binyuze muri Komisiyo yaryo ishinzwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ryakuye urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bikomeye.

Itsinda ry’abahaga baryo 27 ryateranye ku wa Kabiri taliki 01, Ukuboza, 2020, 25 muri bo barabyemeza abandi babiri barifata.

Urumogi rwari rusanzwe ruri ku rutonde rumwe n’ibiyobyabwenge bikomeye nka Heroin mu Rwanda bita Mugo.

Hari hashize imyaka ibiri OMS isabye abahanga bagize iriya Komisiyo yayo kuzakura urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bikomeye, urutonde bita Schedule IV.

- Advertisement -

Kuri uru rutonde hagaragaraho ibiyobyabwenge bikomeye nka cocaine, fentanyl, oxycodone, heroin n’ibindi.

Abagize iriya Komisiyo mu cyumba cy’inama batoreye bemeza ko urumogi ruva ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bikomeye. Photo@FlickrUNODC

OMS ivuga ko n’ubwo urumogi rugira ingaruka ku muntu urukoresha harimo ko kuba imbata yarwo, ariko rufite akamaro mu buvuzi harimo kurinda ko abantu bagira iseseme, kuruka , kurinda abantu igicuri, gutuma abantu barya ntibiyicihe inzara(anorexia) n’izindi.

Urumogi ni igihingwa kibujijwe henshi ku isi ariko hari ibihugu bimwe byemeje ko nta kintu kinini rutwaye bityo byemera kuruhinga.

U Rwanda ruri mu bihugu byiyemeje kuruhinga…

Mu Ukwakira, 2020  nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ko u Rwanda rugomba guhinga igihingwa cya cannabis, benshi bita urumogi, rukabikora kubera akamaro karwo mu buvuzi.

Icyo gihe icyemezo cya Guverinoma cyavugaga guhinga kiriya gihingwa bizakorwa kubera inyungu z’ubuvuzi no kwinjiza amafaranga mu kigega cya Leta.

Ibindi bihugu by’Afurika bihinga urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi ni Afurika y’Epfo, Ghana, Malawi, Zimbabwe, Zambia na Lesotho.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version