Somalia ishinja Kenya kuba icyitso cya Al Shabab

Abategetsi b’i Mogadishu bavuga ko bafite amakuru y’uko ubutegetsi bw’i Nairobi butiza umurindi ibikorwa by’iterabwoba bya Al Shabab bihitana abantu benshi mu bice bya Somalia. Somalia ivuga ko ibyo Kenya ikora bitari bikwiye gukorwa n’umuturanyi.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Somalia witwa Osman Abukar Dubbe yabwiye televiziyo y’igihugu cye ko Kenya ikora uko ishoboye kugira ngo Somalia ntibone amahoro arambye, ikabikora mu buryarya kandi ngo ibikora igamije gukomeza kugira ijambo muri kariya gace.

Osman Abukar Dubbe ati: “ Twubaha Kenya kandi twishimira ko ari umuturanyi wacu, ariko ku rundi ruhande dusanga Kenya yo idaha agaciro umubano wacu ahubwo igakora uko ishoboye kugira ngo ikomeze igire ijambo muri Somalia no ku mazi igihugu cyacu gikoraho.”

Dubbe avuga ko ubutegetsi bwa Mugadishu buzi neza ko bamwe mu batavuga rumwe na Leta ndetse n’abo muri Al Shabab bakunda guhura n’abategetsi ba Kenya bakagirana ibiganiro.

- Advertisement -

Yatangaje ko bamwe mu bayobozi b’ibice bya Somalia  nka Jubbaland barimo n’abakorana na Al Shaabab baherutse kubonana n’abategetsi b’i Nairobi.

Avuga ko impande zombi zaganiriye ku ngingo zirimo n’amatora ateganyijwe muri Somalia muri 2021.

Asanga bidakwiye ko Kenya yakira abantu nka bariya kuko Somalia nta muntu utavuga rumwe na Leta ya Kenya yigeze yakira.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi waje gutuma Somalia ihamagaza uwari uyihagarariye muri Kenya kugira ngo agire ibyo asobanura.

Ikindi abategetsi b’i Mogadishu bavuga kerekana ko Kenya ifite imikoranire na Al Shabab ndetse n’abandi batavuga rumwe nayo ni uko ubwo ingabo zayo zavaga mu gace zabagamo hahise higarurirwa n’abarwanyi ba Al Shaabab.

Uduce bigaruriye ni utwo mu Majyepfo ya Somalia.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya ihakana ibyo Somalia ishinja kiriya gihugu.

Intandaro y’umubano mubi hagati y’ibihugu byombi ni amazi bisangiye mu Nyanja y’Abahinde, aya mazi akaba ari ku buso bwa kilometero kare 150 000.

Aya mazi arimo gas nyinshi.

Ivomo: The Star

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version