Padiri Nayigiziki Wari Warahawe Izina Rya Musenyeri W’Icyubahiro Yatabarutse

Kiliziya Gatolika yatangaje ko yabuze Musenyeri (ni izina ry’icyubahiro) Nayigiziki Nicodème wari umaze gihe mu kiruhuko cy’izabukuru. Yapfuye afite imyaka 94.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri taliki 04, Nyakanga , 2023.

Yabarizwaga muri Archidiocese ya Kigali, akaba azashyingurwa ku wa Kane mu irimbi ry’Abapadiri riri i Ndera mu Karere ka Gasabo.

Misa yo kumusezeraho izabera kuri Paruwasi Regin Pacis i Remera.

Urubuga archdioceseofkigali.org rwabitse uyu mukambwe ruvuga ko taliki 30, Werurwe 2022, Musenyeri Nicodeme  yahimbaje isabukuru y’imyaka 93 yari amaze ahawe ubusaserdoti (mu rwego rw’ubupadri).

Ni we wari mukuru mu myaka y’amavuko mu bapadiri bwite ba Arkidiyosezi ya Kigali.

Musenyeri Nicodème Nayigiziki yavukiye i Kayenzi (mu Karere ka Kamonyi) mu mwaka wa 1929, ku babyeyi b’Abakristu  ari bo Thomas Rwarinda na Gaudence Nyiragatwakazi.

Yabatirijwe i Kabgayi ku wa 27, Kamena 1936.

Yigiye amashuri abanza iwabo i Kayenzi, ayisumbuye ayigira mu Iseminari nto ya Mutagatifu Léon y’i Kabgayi kuva mu 1943 kugera mu 1949.

Yakomereje  mu mashuri makuru mu Iseminari nkuru ya Mutagatifu Karoli Boromewo mu Nyakibanda (1949-1959).

Yahawe ubupadiri ku wa 30 Werurwe 1959, abuhererwa mu Nyakibanda.

1959-1963: Padiri Vikeri muri Paruwasi ya Kibungo n’ushinzwe amashuri gatolika.

1963-1966: Padiri Vikeri muri Paruwasi Rutongo, Paruwasi Cyeza na Paruwasi Saint-Michel

1966-1976: Padiri mukuru wa Paruwasi Sainte-Famille

1976-1979: Umuyobozi wa Seminari nto ya Mutagatifu Pawulo i Kigali

1976-1995: Padiri mukuru wa Katederali Saint-Michel, ubwo Arkidiyosezi ya Kabgayi yari igizwe Diyosezi, hagatangizwa Arkidiyosezi ya Kigali, mu 1976 nyine.

1995-1997: Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali (Chancelier )

1997-2007: Padiri mukuru wa Paruwasi Musha

2007-2016: Padiri Vikeri muri Paruwasi Mutagatifu Mikayile (Saint-Michel), aho yanahimbarije Yubile y’imyaka 50 y’ubusaseridoti.

Kuva 2016 kugeza ubu, yari mu kiruhuko cy’izabukuru mu rugo rwa Arkiyepiskopi wa Kigali.

Musenyeri Nicodème yari azwiho kwitangira ubutumwa cyane, ntagire igihe cye, kwihangana, kwanga ubuswa, ubujura, ubunebwe nk’uko umuryango we wabimutanzeho ubuhamya.

Ni umusaserdoti wakunze gucisha make, kujya inama zubaka, ituze no kuvuga igikwiye.

Ab’iki gihe; abasaserdoti, abihayimana n’abalayiki; twamwigiraho byinshi byadufasha mu bukristu no mu buzima muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version