‘Threads’: Urubuga Nkoranyambaga Rushobora Gusimbura Twitter

Mark Zuckerberg kuri uyu wa Kabiri yatangaje ku mugaragaro ko ku wa Kane taliki 06, Nyakanga, 2023 azatangiza ku mugaragaro urubuga nkoranyambaga rukora nk’uko Twitter yari isanzwe ikora ariko rukagira n’akarusho ko gukorana na Instagram.

Yarwise ‘Threads’. Iri ni ijambo ry’Icyongereza risobanura ‘Ikidongi’ mu Kinyarwanda.

Ni urubuga abantu bazashobora gushyira muri telefoni zabo zikoresha Android cyangwa Apple Store.

Ibi bitangajwe nyuma y’igihe gito Elon Musk nyiri Twitter atangaje ko hari umubare ntarengwa wa Tweets abantu batagomba kurenza ku munsi bazisoma.

Mu rwego rwo guhangana n’uyu muherwe, Mark Zuckerberg nawe yakoranye n’abahanga be bakora urundi rubuga nkoranyambaga bise Threads, rufite imikorere nk’iyo Twitter yari isanganywe ariko rukagira umwihariko w’uko abarukoresha bazajya barukoreraho ibyo basanzwe bakorera kuri Instagram.

Umuntu azaba afite uburenganzira n’ubushobozi bwo gushyiraho  inyandiko, amajwi n’amashusho kandi nta mubare ntarengwa.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bahise bemeza ko iki kintu ari cyo kigiye kubiza Elon Musk icyokere kurusha ibindi.

Impamvu ni uko Instagram yonyine ifite abantu miliyoni 500 bayikoresha ku munsi.

Muri iki gihe kandi umwuka wo guhatana ndetse bamwe bavuga ko ushobora no kuvamo guterana amagambo hagati ya Elon Musk na Mark Zuckerberg ukomeje kuzamuka.

Mu mezi make ashize, Musk yigeze kubwira abantu bakoresha Twitter ko bari bakwiye kuzibukira Facebook kuko ngo ari urubuga ‘rucumbagira’.

Zuckerberg asa nuwihimura kuri Musk bucece kubera ko nyuma yo kubona ingamba yafashe kandi zizagora benshi mu bari basanzwe bakoresha Twitter, yahise atangiza Threads.

Twitter yafashe kandi ingamba z’uko abantu bari basanzwe bakoresha app yayo yitwa TweetDeck batazongera kuyikoresha ngo bibakundire niba badafashe ifatabuguzi rya buri kwezi rya $8.

Threads kandi ngo izaba ikoze nk’uko Twitter yari ikoze, bikazatuma abakiliya bayo bakomeza kwiyumva nk’abakoresha Twitter.

Abakora ubushakashatsi mu mikorere y’imbuga nkoranyambaga bavuga ko Twitter izahomba kubera ko Threads izaba itanga serivisi yatangaga ariko yongereho n’iya Instagram isanzwe ikoreshwa n’abantu miliyari ebyiri buri kwezi ku isi yose, mu gihe Twitter yo ari abantu miliyoni 364 buri kwezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version