Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Padiri Ukekwaho Uruhare Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Yafatiwe Mu Bufaransa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Padiri Ukekwaho Uruhare Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Yafatiwe Mu Bufaransa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 April 2021 6:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ahitwa Montlieu-la-Garde mu Bufaransa haraye hafatiwe umupadiri witwa Marcel Hitayezu ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Kimwe mu byo aregwa ni ukugaburira Interahamwe azihembera ko zishe Abatutsi.

Padiri Hitayezu  yahoze ari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mubuga mu Majyepfo ashyira u Burengerazuba bw’u Rwanda(ubu ni muri Karongi) akaba avugwaho kwima  ibyo kurya n’ibyo kunywa Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Mubuga, ahubwo akabiha Interahamwe zabaga zimaze kwica bamwe muri bo.

Yavutse muri 1956, ubwo aheruka kwitaba umucamanza akaba yarahakanye ibyo ubushinjacyaha bumurega.

Muri 2016 u Rwanda rwasabye ubutabera bw’u Bufaransa kurwoherereza Padiri Marcel Hitayezu ngo rumuburanishe ariko burabyanga.

Ikinyamakuru kitwa La Croix kivuga ko Padiri Marcel Hitayezu yageze mu Bufaransa hagati ya 1998 na 1999 avuye mu nkambi z’impunzi zabaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ageze yo asaba ubuhunzi aza kubuhabwa mu mwaka wa 2011.

AFP yanditse ko ifatwa rya Padiri Hitayezu ryashimishije abagize Ihuriro riharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga bafatwa.

Iri huriro riyobowe na Bwana Alain Gauthier.

Hari undi mu Padiri witwa Wenceslas Munyeshyaka uba mu Bufaransa nawe ukurikiranyweho uruhare muri  Jenoside yakorewe Abatutsi ariko u Bufaransa bwanze kumuburanisha no kumwoherereza u Rwanda.

Kiliziya Gatulika yigeze ‘kwemera’ uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri 2016 nibwo Kiliziya Gatolika iheruka gusaba imbabazi ku mugaragaro kubera uruhare muri Jenoside, nyuma y’imyaka  22 yari  ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Icyo gihe mu ibaruwa yanditswe n’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yasomwe nyuma ya Misa yo ku Cyumweru mu Rwanda hose, Kiliziya yavuze ko isabwe imbabazi ku bibi byose byakozwe ndetse n’uruhare rwayo mu kubiba urwango rushingiye ku moko.

Iriya baruwa yagiraga iti:

“Mutubabarire kubera ibyaha by’urwango mu gihugu ndetse no kugera ku rwego rwo kwanga bagenzi bacu kubera ubwoko bwabo.”

Uwari Umuvugizi wa Kiliziya akaba na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, icyo gihe yabwiye BBC ko icyo Kiliziya isabira imbabazi ari ‘uruhare rw’Abakirisitu n’abandi bihaye Imana bijanditse muri Jenoside’.

Yatsindagiye ko ‘Kiliziya ubwayo itagize uruhare’ mu itegurwa cyangwa ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Musenyeri Rukamba avuga ko bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatulika aribo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko atari Kiliziya ubwayo

Yavuze ko ababikoze babigize ku giti cyabo.

Mu mwaka wa 2000, nabwo ubuyobozi bwa Kiliziya bwasabye imbabazi mu izina ry’Abakirisitu.

Musenyeri Rukamba yabwiye BBC ko ibaruwa yasomewe abanyagatolika mu gihugu cyose ari isubiramo ry’ibyakozwe mu myaka 16 ishize.

 Yongeye ho ko imbabazi zasabwe ku Cyumweru cyo muri 2016 zari zihuriranye n’umwaka wa Kiliziya witiriwe Yubile y’Impuhwe z’Imana.

Yagize ati:

“Umwaka w’impuhwe z’Imana udufasha kongera gutekereza ku mateka yacu n’uko hari igihe muri iki gihugu abantu babuze impuhwe, abantu bakagirira nabi bagenzi babo baturanye, abavandimwe. Noneho rero twumva y’uko ari byiza muri uyu mwaka w’impuhwe z’Imana kongera gusaba izo imbabazi, tuzisabira abakirisitu bose gatolika bagize uruhare muri iyo Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994,  bamwe mu bihaye Imana batawe muri yombi bahamijwe n’inkiko z’u Rwanda ndetse n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ruri i Arusha muri Tanzaniya uruhare muri iriya Jenoside.

Kugeza ubu ariko hari abandi baba mu mahanga batarafatwa ngo baburanishwe.

TAGGED:BufaransafeaturedHitayezuJenosideMusenyeriPadiriRukamba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yafatiye Ibihano Abayobozi Bakomeye Ba Uganda
Next Article Rwanda: COVID-19 Yishe Uruhinja Rw’Amezi Atanu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?