Padiri W’I Kabgayi Afunzwe Akekwaho Gusambanya Umwana w’Umuhungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bwataye muri yombi Umupadiri wo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyoseze ya Kabgayi bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

Ubutumwa bwa RIB kuri Twitter bugira buti: “Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wabakoreraga.”

RIB ivuga ko yafatiye uriya mupadiri kuri uyu wa Kane tariki 11, Gashyantare, 2021 agiye kwambuka   umupaka wa Rusumo agerageza gutoroka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version