IKIGANIRO: Intiti Y’U Rwanda Yasubije Uwo Muri Canada Ibibazo Kuri Jenoside Ya 1994

Umwarimu wa Philosophie muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Isaie Nzeyimana yasubije umunyamakuru wa  CBC Radio yo muri Canada ibibazo byose yibaza ku ntandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi, isomo Abanyarwanda bayikuyemo n’icyo byakwigisha amahanga. Taarifa yakibashyiriye mu Kinyarwanda:

Mwabanziriza kutwibwira : amazina n’icyo mukora?

Nitwa Isaie NZEYIMANA: Ndi umwarimu n’umwanditsi muri “Philosophie” muri Kaminuza y’U Rwanda. 

Umunyamakuru: Iyo abandi bafata u Rwanda n’icyitegererezo n’urugero mu kwiyunga, ni nako mwe mubibona ?

- Advertisement -

Prof Nzeyimana : Niba u Rwanda rwafatwa nk’icyitegererezo ku bwiyunge, ni no kubanza kumenya aho bituruka. Havuyemo ibyaba byihariye ku Rwanda, -ariko atari na byinshi nk’uko bigaragarira  bose ko abantu aho bava bakagera bose ni bamwe-, n’undi wese uwaba abyifuza yahera ku byageragejwe mu Rwanda, nawe akareba ibibazo biri mu gihugu cye bisa n’ibyabaye mu Rwanda.

Mu Rwanda, ubwiyunge bukomoka kuri Jenoside no mu mateka yayo, aya kera n’aya hafi ; bushingiye ku bushakashatsi.

Ikegeranyo cy’ubumenyi ku byaba ubwiyunge cyabanje gukorwa n’impuguke zo muri Kaminuza y’u Rwanda mu mibanire, mu muco w’u Rwanda, mu mateka, muri politike no mu mategeko. Nyuma, ikegeranyo cyashyikirijwe abanyapolitike kuko ari nabo bara bagisabye.

Ku buryo bw’igerageza, ikegeranyo cy’ubumenyi ku bwiyunge cyakomeje kunozwa bishingiye ku bikorwa : ibyakunze, ibyakunze buhoro,  ibyihutirwa, ibyaba bitegereje, … Ubanza ari n’ako n’ubundi bumenyi bwose bwubakwa !

Niba u Rwanda rwaba nk’urugero, ni uko rwarushijeho gusobanukirwa amwe mu mateka yarwo y’irondakoko rukayarangiza kugira ngo rutangire andi rwihitiyemo.

Umunyamakuru : Mutekereza iki ku itandukaniro hagati y’ukuri n’ibyabayeho ?

Prof Nzeyimana : Ukuri ni isano iri hagati y’ibyo ntekereza mu bwenge n’ibiriho. Iyo habonetsemo  ikinyuranyo ni uko haba hari ubumenyi butarajya ahagaragara neza, cyangwa hivanzemo izindi nyungu zituma umuntu yigiza nkana. Ntibyagombye kunyuranya rero.

Mu Rwanda hari uko politike na Leta bibona Jenoside ; ukuri kwa Leta ntigushobora guhuriza hamwe ukuri kw’Abanyarwanda bose. Abanyarwanda bazakomeza kugira uko bo babona Jenoside n’ukuri kwabo kuri yo.

Umunyamakuru :  Mubona mute imibangikanire ya bombi : ukuri kwa Leta n’ukuri kw’Abanyarwanda ?

Prof Nzeyimana : Hari ikibazo gikunze kugarukwaho, iyo haje Amateka. Ikibazo cy’ukuri kuzuye ku mateka ntigushoboka n’ubusanzwe. Byasaba ko uwegeranya amateka akusanya ibyabayeho byose, mu bihe byose, ibikorwa n’ibitekerezo by’abo bantu, ibikomangoma biyarimo, guhuriza hamwe abahamya bose b’amateka, gusuzuma ukuri kw’ubuhamya bwabo,…

Ushaka ukuri kose ku mateka, aba yarenze ubumenyi bw’amateka, yerekera muri « philosophie » y’amateka.

Bizwi n’abahanga ko ubumenyi buhera hasi mu biriho, « philosophie » yo iherera hejuru mu bitekerezo remezo kuri kamere y’ibiriho. Ku mateka, ihera ku bitekerezo by’ikerekezo cy’aho abantu bagomba kwerekeza amateka yabo. Mu gihe ubumenyi ku mateka bukusanya aho amateka ava, « philosophie » yo yerekana aho ajya. Ukuri ni icyo gitekerezo kimwe ; ibikorwa, abakora amateka, … byose, byanze binakunze byumvikanira muri icyo gitekerezo n’ikerekezo.

« Abantu bose ni beza » n’abatari beza cyane, bafite uruhare mu bwiza bw’abantu.  « Kiliziya gatolika ni Ntagatifu », n’abanyabyaha bayirimo ntacyo babihinduraho.

 « Abanyaburayi ni ibihugu bya demokarasi », ishingiye ku mahame remezo y’ubwigenge, ubusugire, uburinganire, ubuvandimwe ku batuye isi yose, niyo haba hari ibidasa bityo, ntacyo bibihinduraho. Ibitekerezo byagutse ni uko bikora.

Ariko ku mateka biratandukanye.

Kimwe n’undi mwubatsi wese wihitiramo amabuye y’inkingi n’inguni yubaka, agashyira ku ruhande andi, kuko nayo azayakenera ku zindi nguni, uwandika amateka nawe ahitamo, mu mateka menshi, ayo akeneye.

Nako uwubaka amateka ayashingira ku mushinga afite.

Gusoma amateka yanditse bisaba kubanza kumenya umushinga yandikiwe.

Amateka ntashobora kwiyaka Politiki

Ibikorwa, ibihe, ibikomangoma n’imyitwarire yabyo, ibihe, amatalike, imyaka, icyo byose bivuga bijyana n’umushinga amateka yandikirwa.

Ibyo ntibivuga ko ayo mateka atari ukuri, kuko aba ashingiye ku byabaye. Si ukuri kutuzuye, ni ukuri kujyanye n’umushinga w’amateka.

Impaka ntiziba cyane ku mateka kuko muri ibi bihe uburyo burahari bwo gukusanya no kubika ibyabayeho; impaka zigibwa ku bumanzi n’akamaro k’ushinga amateka aba yandikirwa.

Amateka azahora ari igikoresho cya politike, ari nayo igena umushinga w’amateka. Si  n’amateka yonyine.

Politike, kubera ko ariyo igena, inayobora abantu mu cyerekezo yemeje bituma iba ubuhanga, ubumenyi n’urwego by’ikirenga rukoresha ubundi buhanga n’izindi nzego zo mu gihugu, no hanze yacyo.

Igisabwa gusa ku mwanditsi w’amateka, kimwe n’umwubatsi uhitamo ibuye, akigizayo irindi ariko atarijugunye kuko azongera akarikenera, ni ukutangiza ibyo adakeneye muri icyo gihe no kuri uwo mushinga, kuko bishoboka ko hari indi mishinga izavuka, nayo ikazabikoresha.

Kubera ko rero ntawakwihanukira ngo abaze niba umushinga wo kubaka kwibuka jenocide no kubaka ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya jenoside, byaba ari umushinga mwiza, n’amateka abyubaka nayo ntiyaba akigibwaho impaka, niba yuzuye cyangwa atuzuye.

Muribaza niba ku ruhande rw’uko Leta ibona jenoside, abanyarwanda nabo badafite uko bayibona, banibuka bitandukanye n’uko Leta iyibona?

Kwibuka jenoside kuri Leta ntibyabaye igitekerezo cya Leta ; ni politike yubakiwe hasi, iturutse ku ngingo y’uko  jenoside yabaye, n’uko Abanyarwanda bayibayemo.

Aho hasi, habanje kwegeranyirizwa ubuhamya : aho jenoside yakorewe, uko yakozwe, ibikoresho, imvugo zayiherekezaga zinayogeza, abayikoze, abayiguyemo, abayirokotse,…

Uko Leta ibona jenoside si igitekerezo, ni ibikorwa bya jenoside : amateka yayiteguye, urutonde rw’abayizize, inzibutso ziri mu mirenge n’uturere mu Rwanda, … Muri ibyo, uko Leta ibona jenoside n’uko abaturage bayibona, ntibyagombe gutandukana.

Kwiyunga nabyo si igitekerezo cya Leta; ni imibereho y’Abanyarwanda.

Icyo Leta yongeraho ni uko kwibuka jenoside ari no kuyisobanura mu buryo bw’ubumenyi ngo yumvikanire bose n’imiryango mpuzamahanga.

Muti: “Nta maranga-mutima mu kwibuka no gusobanura jenocide?”. Jenoside yerakanye urundi ruhande rw’umuntu, bitari uko tumwigisha; yashubije inyuma ibinyagihumbi byose umuntu amaze yigishwa kudakomeza gusa na kamere asangiye n’ibindi binyabuzima, akaba umuntu.

 Ubanza kumva no kumenya jenoside atari ukubaza ubwenge, ahumbo ari no kwinjira mu maranga-mutima y’umuntu !

Niba amaranga-mutima ari uko umuntu ubwe yumva ibintu, bitewe n’uko abirimo yanabibayemo; niba ibyo byatandukana no kwitaza, akabirebera kure, jyewe naba mpisemo kwirengagiza icyo kibazo.

Abanyabwenge baminuje mu bumenyi, bake muri bo, abataragera kure cyane, bakunze kwita amaranga-mutima ngo ni ibitari ukuri.

Umuntu ni umuntu, kuko afite, ubwenge n’umutima; umuntu amenya kuko afite ubwenge, akumva kuko afite umutima; kumenya ntiwumve, kimwe no kumva ntumenye biba bituzuye. Ubanza hirya y’ubwenge haza umutima. Iyo ukurikiye abanyabwenge baminuje cyane mu bumenyi n’ubushakashatsi, ubona barageze aho batumvisaha ubwenge gusa, ahubwo, barageze aho bumvisha umutima.

Umwitangirizwa kuri jenoside wo warakozwe. Ntihari kuba programme n’inzego zo gusobanura no kwibuka jenoside, kubaka inzibutso za jenoside no kuzibungabunga, ntihaba kuyisonaburira abandi mu ndimi n’mvugo mpuzamahanga, uwo mwitangirizwa utabaye.

Ariko nanone, ni uburyo bw’imitekerereze. Wakumva ute jenoside uyitaje, uyivanyemo amaranga-mutima, uyivanyemo abayubahutse bakayikora, uyivanyemo imitima y’abayibayemo, y’abayirokotse n’abayiguyemo?

Birahagije kwumva ubuhamya kuri jenoside: ntawayibayemo nk’undi, buri wese afite uko yayumvise muri we. N’ibihe bishize jenoside ibaye, no muri uwo mwitangirizwa w’ibihe, uwarokotse jenoside ayivuga nkaho iri aho?

Ubanza jenoside itari mu bihe byashize, ahubwo ihora ari iy’ubu!

Numva rero ubumenyi kuri jenoside bugaruka bakaza kurangirira mu mutima w’Abanyarwanda. Ni n’aho uwashaka kuyimenya yayishakira: mu mitima y’Abanyarwanda.

Umunyamakuru: Ukuri n’ubwiyunge bihurira he?

Prof Nzeyimana : Ukuri kuri jenoside ni ibanze ku bwiyunge. Ukuri kutavangiranyije, kutarimo kwihitiramo ukuri kumwe, ukukoroheye, ukareka ukundi; ukuri kutari ngo “bamwe babivuga uku, abandi nabo bakavuga kuriya”, byo guheza abagukurikiye mu gihirahiro.

Ariko nanone, ukuri kuri jenoside kwashakiwe mu nzira zagutse, hagati y’umuco, amategeko na politike.

Umuco wibutsa Abanyarwanda ko ari Abavandimwe

Umuco wibutsa Abanyarwanda ko ari abavandimwe ; ariko ntiwihagije ku kibazo cya jenoside; amategeko agena uruhare rwa bu wese mu baregwa jenoside, uruziguye n’urutaziguye n’uko yabibazwa; ariko nanone, uko amategeko yanditse, inzira anyuramo zo kwemeza ukuri ku buryo bubangutse cyane kandi bwari bwarateganyijwe, zo kwemeza n’ingaruka zako, ntibyarangiza jenoside hagati y’Abanyarwanda, abavandimwe, abaturanyi,…

Politike izamo mu gushishoza ku kuri kwakwihanganirwa. Ubutabera bwatumye Abanyarwanda bamenya uruhare rwa buri wese muri jonoside, Politike yinjiyemo kugira ngo Abanyarwanda basohoke muri ayo mateka, kandi bose.

U Rwanda rwaba urugero? Nagize uburyo bwo kuyobora ubushakashatsi ku mvururu, intambara n’amakimirane biri mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, ahegereye ubutayu bwa Sahara ya ruguru.

Byagaragaye ko, mu makimbiraye ahari, hari n’aturuka ku yigeze kuhaba mu bihe byashize ariko ntakiranurwe, agahora abikiriye andi. Ikindi, ni uko akenshi, amakimbirane, intambara n’imvururu bikunze kwaduka n’ubundi aho byigeze kuba.

Kurenza ku makimbirane burya ntaba avuyeho, byagaragaye ko atinda akagaruka.Niyo mpamvu, gukemura amakimbirane akarangira burundu, kuri bose, ari n’uburyo bwo gukumira andi yashoboraga kuzahaduka.

Umunyamakuru : Birashoboka kugera ku bwiyunge mu gihe ukuri kwaba kumanyaguyemo uduce twinshi?

Prof Nzeyimana : Niba ukuri guciyemo uduce twinshi ari utuvuguruzanya kuri jenoside, byaba byiza twirinze ibyo.

Igihora ari ibanze ni ukaguruka ku ko ibintu byitwa. Mu Rwanda, ni ubwiyunge hagati y’abarokotse jenoSide n’abayikoze. Abo barazwi, nta rujijo rubirimo.

Jenoside ni n’ibitekerezo bishingiye ku bibazo bibi byakunze kwibazwa ku Banyarwanda, mu mateka yabo.

Nk’uwadutse akabaza ngo Abanyarwanda baturuka he, kandi ababona aho, ntibyari ikibazo kibi?

Uwibajije ngo bateye bate, banatandukaniye he kandi abona ari abantu, ntibyari ikibazo kibi?

Ibitekerezo bibi ntibihora ari ibitekerezo gusa, bigira n’ingaruka ku nzego z’ubuzima bw’igihugu mu ivangura rijyana n’itonesha; ugaha bamwe (itonesha) ibyo watse cyangwa wimye abandi (ivangura), kandi iyo ubibaha bari gukorera hamwe, bagasarura byinshi, bagasangira byinshi.

Niyo mpamvu gukumira no kwigizayo ibyo bibazo bibi n’ibitekerezo bibi, byabaye politike na programme ya Leta y’u Rwanda.

Ukuri guciyemo uduce, kurimo urujijo ni uko kurangaza Politiki.

Umunyamakuru : Ese Uko mu Rwanda Leta ivuga jenoside byavuguruye cyangwa byahinduye uburyo Abanyarwanda bibuka amateka yabo?

Prof Nzeyimana : Ibyo byaba bishoboka mu gihe gusa Leta y’u Rwanda yaba atari iy’Abanyarwanda, n’Abanyarwanda atari aba Leta yabo.

Jye, ahubwo, nari nzi ko gutoza abantu guhora bareba inyuma hahise, ibihe by’ubu bibacika, ari no gushaka nkana kubaheza aho inyuma.

Ku bindi bibazo bisanzwe, nigeze kujya impaka n’abanyeshuri banjye nti “Kuki muhora mutanga ibisobanuro by’ibibazo by’ibi bihe, musubiye inyuma mu bihe byahise”? Nari mpereye ku ngero z’ubukoloni bahora basobanuza ibibazo byo muri Afurika n’u Rwanda rurimo.

 Umunyeshuri arambwira ngo none se ntitugomba gukomeza kuzirikana amateka yacu.

Ndamubaza nti ‘nawe se warakoronijwe, arambwira ngo ni abasekuruza be.’

 Ndamubaza nti ‘ese ababakoronije bo baracyahari?’

 Arambwira ngo ‘oya.’ Arakomeza arambwira ngo ni isubirabukoroni… Amagambo menshi utamenya aho yahimbwiwe n’icyo avuga ubu, utamenya niba icyo yavugaga muri ibyo bihe ari nabyo avuga ubu; amagambo menshi utagira icyo ubu ukoraho.

Impaka z’umunyeshuri zatumye numva ko ari byo: ko amateka ari igice.

Nako ko ari igice k’igihe, ko hari n’ikindi gice c’igihe cy’ubu, n’ikindi k’igihe kizaza, cyanatangiye, kuko muri ubu, harimo n’ejo.

 Hari rero igihe cyashize, ariko kitashize kuko kigikomereza mu gihe cy’ubu, igihe cy’ubu ariko nacyo kidahari kuko gihora gihita, igihe kizaza, ariko nacyo cyanatangiye.

Ibihe bitatu. Birumvikana rero ko ibihe byahise ari 1/3, ko kandi 2/3 bisigaye ari ubu n’imbere. Muri ibyo 2/3 by’ubu n’imbere, Abanyarwanda b’ibi bihe nabo bafite ibindi bibazo byabo; ntibareba gusa uko byagenze, ahubwo n’uko bizagenda. Byagombye kuba byiza tubakurikiye kuri iyo nzira yabo.

Cyane cyane, Abanyarwanda b’ibihe bishize bakoze amateka yabo, byaba byiza gufasha ab’ibi bihe nabo gukora ayabo ashingiye ku bibazo bifitiye, bitari iby’ibyo bihe byashize cyane cyane ko impamvu zateye ayo mateka, ubu zishobora kuba zitakiriho.

Ntawasobanura impamvu zo gukomeza gutoza Abanyarwanda b’ibi bihe uko bo bagomba gutekereza n’ibyo bagomba gutekereza, n’uburyo bagomba kubona isi; iyo biga amateka si ukugira ngo bayaheremo, ni ukugira ngo bagire gutekereza kwihuta kandi kwagutse.

Kubatekerereza byaba birutwa no kubafasha uko ubwabo bakwitekerereza.

Gutekereza si ukubona no kumenya ibiriho. Kuko byo biriho. Ni ukubishakamo ibibazo, ni ukwibaza no kubaza ibibazo by’uko ibintu byagenda, ku bundi buryo.

Kuri ibyo, abanyeshuri bakunze gusaba ingero, gusaba inyandiko z’imfashanyigisho… Nyuma yo kuzibaha, nkunze kubabwira ko nyamara ubuzima ari umushinga,

ko ubuzima bwawe ari umushinga,  ko isi ari akazi ushinzwe,  ko kuza kubaho mu buzima bwa buri munsi ari umwenda gusa duhabwa,  ko uwagira uburyo yakwishyura nibura n’umwe,  ko ku isi hari uburyo bwinshi n’inzira nyinshi zo kunyuramo,  ariko ko ntawe ukesha kunyura inzira undi yanyuzemo, kandi ko kuri iyo nzira, hari benshi bazagufasha, abo uzamenya n’abo utazamenya.

Ese iyo nzira ni iyihe? Ntawe uyiminya, ntanuyibaza undi; bisaba gusa kubona, kumva no gutekereza, guhora utekereza, vuba, byimbitse kandi byagutse. Ni uko nibaza kugarura no kwerekeza abanyeshuri kuri bo ubwabo bakimenya.

Umunyamakuru : Nonese ko hari uko Leta ibona jenoside, kandi bikaba bigomba kubonwa bityo , hakaba hari n’uko Abanyarwanda  bibuka jenoside, ibyo mubihuza mute?

Prof Nzeyimana : Kwibuka biri ku nzego :hari ukwibuka kuri buri wese, bitewe n’imiterere ye : kuri uru rwego, abantu bose bahura n’amateka amwe, ariko buri wese agira uburyo ayabamo.

Hari ukwibuka ku bantu bafite icyo bahuriyeho bihariye: aho batuye bahuriyeho, ubwoko bahuriyeho, idini bahuriyeho, …Na none kuri uru rwego, abantu bafite ibyo bihariye mu mateka, maremare cyangwa magufi, bagira n’ibyo bo baba bibuka, bo ubwabo bihariye.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ku Banyarwanda

Hari ukwibuka ku gihugu, bitavuze Leta, ahubwo ku baturage bose basangiye igihugu. Byo uko bibyibuka ntibyigishwa, bihurirana n’isano bafitanye nk’abasangiye icyo gihugu ;

Hari ukwibuka nk’uko Leta na politike y’icyo gihe ibyigisha, nayo ibishingiye ku mpamvu nyinshi, cyane cyane zijyanye na programme ifite.

Ntibubujije ko kuri izo nzego haturukamo ukutumvikana n’amakimbirane mu buryo bwo kwibuka. Ako ni akazi ka Leta ko kumvikanisha izo nzego zose zo kwibuka, kugira ngo buri rwego rubeho, ariko rudakimbirana n’urundi.

Umunyamakuru : Kuki bamwe bashobora gutekereza bareba  imbere, abandi ntibabishobore, bagaherenwa n’aho inyuma ?

Prof Nzeyimana : Kwibuka, ni ugusubira mu byabaye, bigasa n’aho biri aho. Ariko na none kwibagirwa ni ukuruhura ubwenge n’umutima, no kwiha uburyo bwo kureba ubu n’imbere.

Aho, naho, Leta ihagira uruhare rwo guha abaturage bose impamvu zumvikana, zigaragara zo kubona mu rumuri rucyeye ubu n’imbere ha vuba.

Ku badashobora gutekereza bareba imbere haza n’ahazaza, ni ikibazo koko.

Mu kwagurira ikibazo ku isi hose, hari ibijyenda bitungurana: ni gute, abantu, nyuma y’ibinyejana nka bibiri, bitora bakibuka  akababaro n’umujinya w’ibyago abasekuruza babo bagiriwe, bakanagira urukumbuzi rusa n’inzozi z’amateka ya mbere y’uko abasekuruza babo bakorewa inabi ?

Ni uko muri bene utwo duce tw’isi, haba hari inzego z’imibereho: uburezi, politike, ubukungu,… zihora zibutsa bene aba bantu ko nyamara batari aho bagombaga kuba bari, kandi ko naho bitirirwa mu nzozi, naho atari iwabo.

Irondakoko ni ribi, kugeza ubwo k’uwo muhuye wese, bikwibutsa ko nyamara aho ukandagiye atari ho wari kuba uri, kugeza ubwo n’ukurebanye ineza ubibona nk’ibigutunguye, nkaho utari aho wagombaga kuba uri.

Umunyamakuru : Kwibuka no kwizihiza iminsi yo kwibuka bisaba ko abantu bashobora kwibuka, ariko no kwibagirwa. Ibyo akenshi bisaba ko bibagirwa ibidahuye n’uko Leta ibisaba, kandi Leta idashobora gukusanya ukuri kw’amateka y’abaturage bose. Mubitekereza ho iki ?

Prof Nzeyimana : Amateka y’igihugu n’ibyo igihugu cyibuka biba ari byinshi. Si byiza gukubira igihugu n’abaturage ku kwibuka ikintu kimwe. Ni bibi, kuko iyo haje ibibazo bijyanye n’amateka yabo, ntibagira aho bakura izindi mbaraga zo kuyivanamo. Si na byiza kwibuka abibuka bagarukira hafi gusa, ugasanga igihugu, cyangwa abantu bameze nkabatangiriye hagati, hafi aho; ugasanga abantu cyangwa igihugu kiribuka iby’ejo, iby’ejobundi cyarahise kibyibagirwa. Kwibuka bya bugufi, bituma igihugu cyangwa abantu bashobora kumva no gukemura akabazo ku buryo bunyarutse ariko butarambye.

Ubwiyunge mu Rwanda bwashobotse kuko u Rwanda rufite byinshi rwibuka, kandi biturutse kure. U Rwanda rwibuka jenoside n’inabi byayo; ariko u Rwanda fite n’ibindi rwibuka birimo ineza, urukundo, ubutwari, urugwiro Abanyarwanda bagirirana.

Muti uko Leta ibona, inigisha ukuri ku mateka ntibihura n’ukuri kose?

Kwibuka jenoside ntibyaturutse hejuru muri politike, byaturutse hasi mu buzima bw’Abanyarwanda, ku mateka ahari, ku ko buri wese yabayeho muri jenoside.

Nibyo: kwibuka ni na politike, ni gahunda n’urwego rwa Leta. Ariko ni iyo miberehoy’Abanyarwanda yashingiweho ku kwibuka ku rwego rw’igihugu. Kuba kwibuka atari igitekerezo, kuba atari igitekerezo cyaturutse muri politike, kuba byaraturutse ku ko Abanyarwanda babayeho jenoside, uko Leta ibona jenoside ntibyagombye kuba bidatandukanye n’uko Abanyarwanda bayizi.

Ubwiyunge nabwo ntabwo ari igitekerezo, ni imibereho, hagati y’abarokotse jenoside n’abayikoze, babifashijwemo na Leta n’abandi banyarwanda bose.Icyo Leta na politike byongeraho, ni ukugira ubumenyi kuri jenoside kugira ngo Leta ishobore kuyisobanurira indi miryango, kugira ngo ishobore kuyigira politike yihariye, n’urwego, mu zindi nzego z’igihugu.

Naho ku byerekeye “ukuri kose, kuzuye, Abanyarwanda bagomba guhurizaho, bakanaguhurizaho na Leta”, na none u Rwanda n’Abanyarwanda bafite byinshi bibuka,bituruka kure, batibukira rimwe no ku buryo bumwe.

Si iby’ukuri kurebera Leta ku nguni imwe; Leta si itangazamakuru rifata inguni imwe rikareka izindi. Muri Leta, buri wese yibonamo, nayo ikabyitwaramo ityo.

Leta ifite uburyo bwinshi kandi bunyuranye bwo gufasha Abanyarwanda bose kwibuka ibyababayeho no kudaheranwa nabyo.

Nyuma ya jenoside, Abanyarwanda benshi baguye mu kaga, ku buryo bunyuranye, buturutse ku ngaruka za genoside. Nagize umwanya wo gukusanya ubushakashatsi ku Rwibutso rwa Kigali.

Harimo ibyumba ku mateka ya mbere ya jenoside, ku ya jenoside no kuya nyuma ya genoside nk’ingaruka za jenoside.

Aho mbere ya jenoside n’aho nyuma ya jenoside mu ngaruka za jenoside, hombi harimo ibibazo bireba abanyarwanda bose.

Ibyo bibazo bikemurirwa muri Politilike zinyuranye na gahunda za Leta itavanguye, ihereye kuri buri wese n’icyo yaba akeneye, anakwiye.

Leta ifite byinshi yibuka gusa buri cyose ikabigirira umwanya n’uburyo bwacyo.

Nta n’ukundi Leta yari kubigenza.

Irondakoko, aho riri hose ku isi, ni urukozasoni rwa Leta. Urwo rukozasoni rwibutsa ingoma z’ibinyejana byabanje.

Mu biganiro twakoze kuri “philosophie” ya politike iri muri polititike y’u Rwanda, abanyapolitike berekanye ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kuba Leta y’ibi binyejana “Etat moderne”.

Kuyita Leta y’ibihe by’ubu biyibuza kutagira ibindi yahugiraho, byatera isoni Leta n’indi miryango y’abantu.

Naho ku “kuri” kuri jenoside, kwibuka jenoside ni na politike n’urwego rwa Leta. Ni ukwibuka jenoside nk’uko Abanyarwanda bayibayemo, nk’uko amategeko y’igihugu n’ay’imiryango mpuzamahanga yayise itsyo,nk’uko kuyibuka birimo kubaha abazize jenoside no kwibuka abazize jenoside no guhoza abarokotse jenoside, birimo n’ubwiyunge n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ukundi kuri kose kwaza kwivanga muri uwo murono, kongeramo ibindi, byaba ari uburyo bubi bwo kumva no kwibuka jenoside.

Umunyamakuru :Ni uruhe ruhari rw’ukuri mu gushobora kubana neza ?

Prof Nzeyimana : Ukuhe kuri ? Umuntu ni umwe, ariko aba afite ibimuranga binyuranye : si umwirabura gusa cyangwa Umuzungu gusa, si Umuyisilamu gusa, si Umugatolika gusa, si Umunyafurika gusa, si Umunyaburayi gusa. Ni n’umunyamibare, ni n’umucuruzi, ni n’umuhanzi, ni n’umuturanyi, ni n’umunyeshuri mwiza, ni n’umwalimu mwiza, …

Kwitiranya no guteza urujijo biza iyo mu mibanire n’abandi, tubahinira mu isura imwe gusa, nk’iy’ubwoko, tukibagiza nkana ko afite n’ukundi yitwa.

Kwitiranya abantu, biza iyo kuri we cyangwa ku bandi, isura imwe ije gukomatanya no kuburizamo izindi, ngo ibe ariyo gusa igaragara.

Icyo gihe uzagira uti : wari uzi ubwenge, wari uzi gukora neza, … ariko iyo ataba n’Umwirabura, n’Umuzungu, n’Umugatolika, …

Abahanzi bo biraborohera: ayo masura menshi, ananyuranye nibwo bwiza n’uburanga bw’isi n’abatuye isi.

Abantu bari kuba beza buke, iyo bajya kuba bose basa, hose no muri byose; abantu ntibakorewe mu ruganda ngo basohokemo bose basa 1=1, baremwe buhanzi, niyo mpamvu kudasa kwabo ari n’abwo bwiza bwabo.

Irondakoko rishaka ubwoko bumwe riba ryibuzemo ubuhanzi. 

Baretse irondakoko, abantu muri ibi bihe, ntibagihuzwa gusa n’ubwoko basangiye, ahubwo n’icyo bamariranye, banashobora kumarirana, byazakomeza, bakageraho bitana abavukana.

Ubwoko rero si kamere y’umuntu, si n’ibyo we yigereyeho. Mu byo bwakoreshwa, ntibujya mu ishuri ngo bwigishe, ntibutangwaho igishoro n’imigabane, ntiburinda ubusugire bw’igihugu, ntibusenga Imana,… ntibwagombye rero no gushingirwaho mu kubana no kutabana.

Umunyamakuru : Nk’umuntu uba muri Canada, utakorewe ubwicanyi, nakumva ko kongera kubana nyuma y’ubwicanyi ndengakamere kandi bwakorewe abantu benshi, bwa jenocide, bisaba intege nyinshi. Ese ibi niko bimeze?

Prof Nzeyimana : Wabishobora. Abanyarwanda sibo bantu bonyine ku isi no mu mateka bagize ibihe bibi.

Ariko nanone, nibyo, urebeye Abanyarwanda kure, ntiwatekereza ko hari uwo mwakongera kubana.

Gusa, uje hafi, mu Rwanda, wabona indi sura y’u Rwanda.

Jenoside si yo mateka yonyine y’Abanyarwnanda ; si jenoside Abanyarwanda bibuka yonyine ; bibuka n’indi n’imibereho basangiye, mbere ya jenoside na nyuma. Bibuka rero imisozi yabo, insisiro batuyemo n’imbuga bahuriramo, bibuka amasoko n’udusoko twabo bahahiranamo, bibuka abavandimwe bahuriyeho, bibuka iminsi mikuru bakorana; bibuka intango, imivure, imiheha basangiragamo,…

Ntembereye ku musozi mvukaho, nabonye abaturanyi mu kabari k’urwagwa. Akenshi  baba bicaye nk’abanyeshurimu ishuri.

 Ndabasanga, kuko ugeze bene aho wese, hari icyo yasengera bagasangira arebwa nk’umushyitsi mwiza.

Mbonye urugwiro n’ubwuzu bafitanye, birancika ndababaza nti “Ariko muri jenoside mwatinyutse mute kwicana”? Akantu kabanyuramo bose baraceceka.

Mu gihe nkibaza uko nza kubigarura, umubyeyi asuhuza umutima aravuga ngo “iyo tugeze kuri ibyo turumirwa turaceceka”. Numwa bose basubije umutima mu nda, barongera baraganira, turakomeza nkaho ntakibaye. Nahise mpabona ubumwe.

Mu kiganiro nigeze kugirana n’umunyeshuri w’umutaliyani wari waje kundeba ku gitabo yandikaga ku mpambabushobozi muri bumenyi bwa politike, namusezeranyije kumujyana gukorana ikiganiro n’itsinda rihuriwemo n’abarokotse jenoside n’abayikoze barangije ibihano bagasubira iwabo.

Ahita yungikanya ngo: “Ntibishoboka. Uzabashyira hamwe ute?”. Iyo niyo sura utaragera mu Rwanda nyuma ya jenoside ashobora kuba afite y’u Rwanda. Ndamubwira nti: “Sijyewe uzabashyira hamwe, bari hamwe”.

Uretse uko kubana bisanzwe, ntawe ubitoje undi, ubwiyunge ku Banyarwanda ni na gahunda, politike n’inzego za Leta.

Umunyamakuru : Mwatubwira uko iki kiganiro k’ukuri n’ubwiyunge gishobora guhindurwa mu rundi rurimi kidatakaje ubutumwa nyabyo n’amarangamutima akirimo ?

Prof Nzeyimana : Hari bitatu: ururimi, ubumenyi n’ukuri n’ibiriho, nta na kimwe gisobanye n’ikindi, cyangwa kidaturutse ku kindi.

Na none kandi umuntu afite uburyo bwinshi bwo kuvuga : uko yifashe, uko yambaye, aho ari, ibimenyetso, ijwi n’aho aryerekeza : hasi, hejuru,… Ku muntu, byose ni ibimenyetso byivugira.

Ku rurimi ubwarwo, nibyo, hashobora kuboneka ikibazo: amagambo aba ifite aho avugiwe, abo yabwiwe, uwayavuze, … ibyo byose biha amagambo ibindi bisobanuro. Ku rugero ku bindi bibazo : hari umushakashatsi uherutse kuvuga ko bazageragereza urukingo rwa COVID–19 no ku banyafurika.

Amahane aravuka, ngo dore aho abanyaburayi bahereye, abanyafurika sibo bo bo kugeragerezwaho inkingo. Ariko n’ubusanzwe, inkingo zisanzwe zigeragezwa no ku bantu.

-Habaho uburyo bubiri bwo kwita ibintu: hari ukwita ibintu uko biri.

-Hari no kubyita uko abantu aba n’aba bumvikanye uko bigomba kuba.

Uzajyana amata ku isoko, azagenda ayita ikinyobwa cyirimo intungamuri z’ibikomoka ku matungo. Ariko uzayajyana gusura abageni, si uko azayita.

Uzayajyana ku isoko ayita uko bayita iyo bayashyiriye abageni, azayacuruza nabi, kimwe n’uko uzayajyana gusura abageni ayita uko ayita ku isoko, azaba atazi kwita ibintu no kubivuga neza.

Hamwe ni imvugo itaziguye, idakeneye abasesenguzi, ahandi ni imvugo ikeneye abasensenguzi.

Kuri Jenoside, ntihagombe kuba abasesenguzi n’abahanuzi. Jenoside  ubwayo, abayikoze, abayiguyemo, abayirokotse, … ntibigomba abasesenguzi.

 Ibindi byasaba abasesenguzi, byaba ari ibijyanye n’uko Abanyarwanda, bahereye ku muco wabo, babona ibintu.

 Muri icyo gihe, ahantu, uwayikoze uwo ari we, aho yayikoreye, amagambo yavugaga bishobora gukenera isesengura, ariko ritaje rigira icyo ryongera cyangwa rigabanya kuri jenoside ubwayo.

Ni nk’aho umunyamategeko yavuga ati : “Ntihazagire usobanura cyangwa usesengura ibi, bijyanye na jenoside, agamije kugira ayigabanyaho, cyangwa ayongeraho na gato”.

Umunyamakuru : Ni gute ‘guhanga Monuments’ bihindura uburyo abantu bibuka amateka yabo ?

Prof Nzeyimana : « Monument» ntiyagombye kugira icyo ihindura ku kwibuka. Impamvu ni uko atari « monument » isanga umuntu, ahubwo ari umuntu usanga « monument » ; uyisanga, nawe aba afite ibyo ayifuzamo, ibyo azi nabi, ibyo azi neza, ibyishimo afite cyangwa ibibazo afite,…

Niba umugenzi ageze kuri « monument » akahahagarara, akareba, agaceceka, akazirikana, ni uko yamubereye nk’indorerwamo yirebamo, ni uko yayibonyemo.

Umufilozofe ugeze Athènes nk’umugi wa monuments nyinshi kandi za kera ku ngoma z’abafilozofe, arahatinda, mu gihe umucuruzi ahanyura yihuta.

Kuba u Rwanda rudafite umuco wa za « monuments », nibyo, ni ubukene bw’umuco, nibura kuri ibyo.

Bituruka kera : ubuhanzi mu Rwanda buri mu bikoresho bya buri minsi ; byinshi bikoranye imitako n’ubundi buhanzi : igisenge, urusika, igiseke, inkono y’itabi, ikibo. N’ubundi buhanzi nk’ubw’ibisigo umenya byari uko, butabaga ari ubwo kubikwa gusa, bwabaga bufite n’ikindi bugamije, ku ngoma…

Ni ubukene kuko « monuments », aho ziri, ari incamake y’amateka, kimwe n’ibitabo, n’iminsi ngarukamwaka yo kwizihiza no kwibuka ibyabaye. 

Ariko nanone, uko kutagira « monuments » binarinda u Rwanda kwikwegera ibindi bibazo. U Rwanda ntirurakira burundu ibisigisigi by’amateka yarwo, yagejeje Abanyarwanda ku kwiyumvamo amoko no kuyakoresha nabi.

Uko « monument » irushaho kwerura, nka « monuments », zikoranye ubumenyi n’ubuhanzi gusa buciriritse, cyangwa bubogamye, kimwe n’amateka yanditse, na « monument » igira ibyo ihitamo, igira n’ibyo yigizayo.

Kuri ibyo, kimwe n’amateka yanditse, nayo ishobora kuba intandaro yo gutandukanya abantu, aho kubahuza.

Igisubizo cyashakirwa muri za “monuments” zikoranye ubuhanga, ubushishozi n’ubuhanziburimo kuzimiza bihanitse.

 Mu mirongo, amabara, urumuri,…hifitemo ubushobozi bwo gukora igihangano buri wese yibonamo, bitewe n’ibyo we yifuza. Umuhanzi waminuje ntakora igihangano agira ati « Narabamenye, nimuze mbereke icyo mureba ».

Ahubwo agira ati :« Muze mwirebere ». Umuhanzi ntasemura igihangano cye, arakimurika, agategereza ko buri wese aza, yenda akibonamo.

Biratangaje : niyo usoma igitabo cyandikanye ubumenyi n’ubuhanzi, uryoherwa naho usanze handitse nk’uko nawe wabibonaga. Ariko ni no kurebera ku mbande zose : umuhanzi, mu guhanga, niwe wishyira ahagaragara ; wagira ngo ahanga yihanga.

 Guteganya kuzahanga « monuments, ni ubirebera aha : ni nde muhanzi, igihangano kirimo ibiki, kizarebwa na nde ?

Gukora “monuments” ku mateka y’u Rwanda n’aya jenoside, kuri jenoside ubwayo hagati y’Abanyarwanda ubwabo, hagati y’abavandimwe, y’abaturanyi, y’inshuti, bose batashatse gutandukana jenoside ikirangira, ahubwo bagakomeza kubana, ngibyo bimwe mu bishobora kujya muri monument.

Monument ni igihangano gishyirwa ku karubanda aho bose bashobora kunyura no kureba. Monument kuri jenoside irebwa n’abakuru, n’abana, n’abahungabanye n’abakomeye, n’abicanye biyunze, n’abanangiye kandi nabo b’Abanyarwanda, n’abiciwe bababariye, cyangwa bataragira agatege ko kubabarira, ngibyo ibishobora kujya muri monument imwe, kandi byose.

Yashobora kuba ari “monument” mu kuri ariko no mu bwiyunge, mu kwibuka ariko no mu kwibagirwa; bibaye mu bwiyunge gusa, bitarimo ukuri, birimo ukuri gusa, ariko nta n’ubwiyunge, byaba bituzuye.

Yashoboka ite? Muri jenoside harimo amaranga-mutima anyuranye: urwango ariko n’urukundo, harimo kubabarira, gusaba imbabazi, kuzitanga no kuzakira; harimo umwijima ariko n’icyizeze cy’imbere,…

Ibyo birasaba ibihangano bihinduye ukundi, bishobora, mu imirongo, amabara, urumiri, umwijima, umucyo, igicucu, guhindura ukundi urwikekwe n’inabi mo ubuvandimwe n’urukundo; birasaba guhindura ubutwari mo ubushishozi.

Ibi si umushinga: mu bikorwa bya nyuma ya jenoside, ibyo birahari: injyana bafitanye, mu byo banyuzemo byose, nibyo “monument” yakwereka.

Umunyamakuru : Murakoze

Prof Nzeyimana : Namwe murakoze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version