Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Pariki Y’Akagera Irateganya Gukoresha Imodoka Z’Amashanyarazi Gusa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Pariki Y’Akagera Irateganya Gukoresha Imodoka Z’Amashanyarazi Gusa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 December 2023 1:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo kurinda ibidukikije no kwirinda gusakuriza inyamaswa, ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko buri kureba niba imodoka zikoresha amashanyarazi ari zo zonyine zakoreshwa ku basura iki cyanya gikomye.

Bizakorwa mu rwego rwo kwirinda imyotsi y’imodoka zisanzwe kuko ihumanya ikirere ikanabangamira inyamaswa.

Uyu mugambi uzatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama, 2024 kuko ari cyo gihe imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi izatangira kuhakoreshwa.

Hagati aho moto zikoresha amashanyarazi zo zirakoreshwa kandi neza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul yabwiye itangazamakuru  ko batumije  imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi kandi ngo mu minsi mike izaba yatangiye gukorera muri Pariki y’Akagera.

Ati “ Ni mu rwego rwo kugendana na politiki y’igihugu yo kurinda ikirere no kwirinda imyotsi ituruka mu modoka zacu. Hano muri Pariki nk’abantu twita ku bidukikije no kubirinda, turi turagerageza gukoresha imodoka na moto by’amashanyarazi. Twahereye kuri moto ubu abashinzwe gukurikirana inkura barimo barazikoresha ubwo rero turashaka no gukoresha imodoka.”

Avuga ko ari imodoka z’amashanyarazi zigenda zicecetse, bigafasha kwegera inyamaswa neza kuruta gukoresha imodoka zikoresha lisansi na mazutu kuko zijya kwegera inyamaswa zisakuza , bidatuma ziruka.

Ati “ Iyo modoka rero nituyizana tukabona irakora neza muri iyi mihanda yacu yo muri Pariki, imodoka dufite zose tuzazihindura iz’amashanyarazi, hanyuma tugire uruhare runini mu kurinda ikirere no kurinda inyamaswa zacu kuko uko ugenda ugira imodoka nziza zidasakuza binatuma inyamaswa zitikanga.”

Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera ivuga ko muri uyu mwaka wa 2023 yasuwe n’abantu ibihumbi 50 barimo 50% by’Abanyarwanda.

Uyu mwaka uzarangira iyi Pariki yinjije Miliyari Frw 4.5.

TAGGED:AkageraAmashanyarazifeaturedimodokaPariki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nigeria: Ubushyamirane Hagati Y’Aborozi N’Abahinzi Bwaguyemo Abantu 113
Next Article Rusizi: Imvura Yasenye Ikiraro Cy’Ingirakamaro Mu Mibereho Y’Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?