Pariki Y’Akagera Yatangiye Gukoresha Imodoka Z’Amashanyarazi

Kuri uyu wa Mbere ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko mu gihe kiri imbere abasura iyo pariki bazajya bakoresha imodoka z’amashanyarazi mu gusura iyi pariki ya mbere isurwa n’abantu benshi kurusha izindi.

Gukoresha imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi mu gutembereza ba mukerarugendo bizabafasha kwirinda imyotsi ihumanya ikirere ikunze kubangamira inyamaswa.

Mu mwaka wa 2023 ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwari bwavuze ko buri gushaka kugerageza uburyo bushya bwo kwifashisha imodoka zikoresha amashanyarazi imbere muri pariki y’Akagera mu kwirinda urusaku n’imyuka mibi ituruka ku modoka zisanzwe bibangamira inyamaswa.

Umukozi wa Pariki wungirije ushinzwe ubukerarugendo n’iyamamazabikorwa, Karinganire Jean Paul, yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko iyi modoka batekereje kuyigura mu mwaka wa 2022 kugira ngo ibafashe mu mushinga mugari bafite wo gukoresha imodoka z’amashanyarazi gusa.

- Kwmamaza -

Ati: “Izadufasha mu buryo bubiri, turifuza gutangiza umushinga wo gukoresha imodoka z’amashanyarazi muri Pariki zacu akaba arizo zonyine zihakorera kuko zarengera ikirere n’inyamaswa”.

Karinganire avuga ko abazayigendamo bazajya bagenda mu modoka zidasakuza ngo zikange inyamaswa.

Ati “Umuntu usura Pariki ayirimo bizamworohera kwegera inyamaswa kuko zitazikanga, bimufashe gufata amafoto no kuzegera mu buryo bwiza.”

Pariki y’Akagera irateganya kuzana izindi modoka z’amashanyarazi nyinshi ku buryo arizo zonyine zajya ziyikoreshwamo imbere.

Umwaka ushize wa 2023 Pariki y’Akagera yasuwe n’abantu 54 141 binjiza miliyoni $ 4,9.

Byatumye igera ku rugero rwa 92% rwo kwihaza mu byo ikoresha byose.

Iyi Pariki yashinzwe mu mwaka wa 1934, kuri ubu ifite ubuso bwa kilometero kare 1200.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version