Ibikubiye Mu Masezerano Hagati Y’u Rwanda Na Mali

Abayobozi b’u Rwanda n’aba Malai ku rwego rwa ba Minisitiri bamaze iminsi bahanira ku msezerano hagati y’ibihugu byombi. Ayo masezerano yaraye asinywe.

Ibiganiro bya nyuma kuri yo byabaye mu minsi itatu yatangiye ku wa 25-27 Gicurasi 2024.

Ayaraye asinywe arimo ayerekeye ubutabera, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz, ubuhinzi, uburobyi, ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubukerarugendo, uburezi mu mashuri makuru, ubwikorezi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu n’ibindi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta avuga ko kuva Mali yafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe mu bubanyi n’amahanga n’u Rwanda.

Hagati aho kandi hari andi masezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023.

Biruta avuga ko amasezerano 19 yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere taliki 27 Gicurasi 2024 ari no mu nzego z’ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.

Yabwiye itangazamakuru ati: “Twizeye ko nyuma y’aha kugira ngo aya masezerano ashobore gushyirwa mu bikorwa, iri tsinda rihuriweho ry’impande zombi rizakorana bakungurana ibitekereza, bakumva kimwe imishinga iri mu ngeri zinyuranye hagamijwe inyungu z’impande zombi”.

Hagati aho hari andi masezerano ari gutunganywa akazashyirwaho umukono mu gihe gito kiri imbere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop nawe avuga ko umubano w’u Rwanda na Mali uhagaze neza kandi ko wungura buri ruhande.

Diop yavuze ko hashingiwe ku mirimo impande zombi ziri gukora, bigaragaza ko u Rwanda na Mali bizakomeza kungukira byinshi muri uyu mubano mwiza.

Biteganyijwe ko inama ya mbere izahuza iyi komite ihuriweho n’ibihugu byombi yiga ku masezerano atandukanye yashyizweho umukono n’imishinga iyakubiyemo izabera muri Mali mu bihe biri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version