Pariki Y’Ibirunga Mu Hantu Icyenda Usuye Afurika Atagombye Gucaho

Pariki Y’Ibirunga Mu Hantu Icyenda Usuye Afurika Atagombye Kwibagirwa

Urutonde rwasohowe na gafotozi witwa Sara Kingdom rwashyize pariki y’ibirunga ku mwanya wa karindwi mu hantu icyenda umuntu usuye Afurika bwa mbere yagombye gusura.

Pariki y’Ibirunga iri hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n’igice cya Uganda cyegereye u Rwanda.

Iri mu Rwanda kandi imaze kwemamara kubera umuhati wa Leta y’u Rwanda yo kurinda ingagi kugira ngo ziticwa na ba rushimusi ndetse ibyana byazo bikitwa amazina buri mwaka.

- Advertisement -

Niho honyine hasigaye ingagi ziba mu ishyamba zikabaho zitekanye.

Kuba zirindwa n’u Rwanda bituma zisurwa na benshi ndetse bakazegera bakazifotorezaho.

Sarah Kingdom yibutsa abateganya kuzasuba pariki y’ibirunga ko baba bagomba kubanza kubisaba hakiri Kare, ubusabe bwabo bugasuzumwa neza.

Yababwiye kandi ko kuzamuka ibirunga ari urugendo rutoroshye, ko bagomba kuzaza bumva bafite ubuzima buzira umuze.

Umunyamerika kazi witwa Dian Fossey yashinze ikigo kitwa Karisoke Research Center aho we n’abandi nkawe biyemeje kwiga imibereho y’ingagi zo mu birunga no kuzimenyekanisha kugira ngo zirindwe ba rushimusi.

Ahantu Sarah Kingdom avuga ni muri Serengeti, Zanzibar ( hombi ni muri Tanzania), Umugezi wa Nili, Okawango Delta(Botswana) n’ahandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version