Ni ubwa mbere mu mateka ya Polisi ku isi, ifatiye icyarimwe abagizi ba nabi 800 nyuma yo kubashuka ikabakorera ikoranabuhanga bari bujye baganiriraho(application) bityo ikamenya imigambi yabo. FBI na Polisi ya Australia byabigizemo uruhare runini.
Si Polisi y’Amerika n’iya Australia byabigizemo uruhare gusa kuko zakoranye n’izindi zirimo iy’u Buholandi, iya Suwede, Australia, Autriche, Canada, Denmark, Estonia, Finland, u Budade, Hungary, Lithuania, New Zealand n’u Bwongereza.
Umugambi w’izi polisi wari uwo kumenya imikorere, imigambi, amatariki iyi migambi izakorerwa, aho izakorerwa n’icyakorwa ngo abazayikora bazafatwe.
Ni umugambi watangiye gutunganywa mu mwaka wa 2019, ku bufatanye bwa Polisi ya Amerika n’iya Australia.
Zombi zahimbye amayeri yo gukora uburyo bw’ikoranabuhanga abantu bakoresha baganira hagati yabo, bukaba uburyo bwizeza ababukoresha ko ibyo baganiriraho ari ibyabo gusa, bo ubwabo nta wundi ubimenya.
Ni uburyo abize ikoranabuhanga bita application. Abahanga mu ikoranabuhanga ba FBI na Polisi ya Australia bahimbye iriya application bayita ANOM.
Iyi gahunda y’ikoranabuhanga yasamiwe hejuru n’abagizi ba nabi bakorera mu bihugu 100 , bibumbiye muri za sendika 300 ndetse batangira kurikoresha mu byuma by’ikoranabuhanga( mudasobwa zigendanwa, telefoni, n’ibindi) bigera ku 12000.
Aba bagizi ba nabi bari mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, kugura no kugurisha ibinyabiziga bihenze mu buryo bwa magendu na forode, gukora no gukwirakwiza amafaranga n’ibindi.
Intego yari ukumenya ibyo abo bagizi ba nabi bahugiyemo, ibyo bateganya n’igihe bazabikorera kugira ngo bazatabwe muri yombi.
Bahawe rero application ijyanye n’ibyifuzo byabo, bizezwa ko nta muntu wundi uzamenya ibyo barimo nabo barabyizera barabyitabira.
Mu gihe cy’amezi 18 ihuriro rya ziriya Polisi ryakiriye kandi risesengura ubutumwa miliyoni 27 bwahererekanywaga hagati ya bariya bagizi ba nabi.
Ni igikorwa cy’ubutasi bwa gipolisi bahaye izina Operation OTF Greenlight/Trojan Shield.
Nyuma yo kubona amakuru ahagije ku bikorwa by’aba bagizi ba nabi, kandi aya makuru akaba yari avuye muri bo ubwabo, hatangijwe igikorwa cyo kubafata n’ibyo bafite byose.
Ingo 700 zarasatswe, hafatwa abagizi ba nabi 800, basanganwa toni 8 z’ikiyobyabwenge gikomeye kitwa cocaine , toni 22 z’urumogi, toni ebyiri z’ibiyobyabwenge bita amphetamine na methamphetamine, toni 6 z’ibindi biyobyabwenge banywa bacisha mu mazuru, imbunda 250, imodoka 55 zihenze na miliyoni 48 $ cash.
Isomo rigenewe abagenzacyaha…
Ku rubuga rwa FBI hari inama igira izindi Polisi. Yemeza ko ubusanzwe abagizi ba nabi bakenera ahantu h’ikoranabuhanga bizeye ko harinzwe k’uburyo bashobora kuhaganirira imigambi yabo.
Aho hantu mu ikoranabuhanga bahita Encrypted Communication Platforms.
Ikibazo bahura nacyo ni uko ibigo bikora iri koranabuhanga bihorana ibibazo kuko biba bitifitemo ikizere cy’uko nta maneko waba abicungira hafi.
Ibi byabayeho muri Nyakanga, 2020 ubwo ikoranabuhanga abagizi ba nabi bari barikoreye bise EncroChat ryaje kwinjirwamo na Polisi y’u Bufaransa n’iy’u Buholandi bakabafata.
Si aba gusa kuko hari n’abandi bari barakoreshyizeho ikoranabuhanga ryo kubwirana uko bajya biba abantu amafaranga biyise abunganizi mu nkiko ariko baza kuvumburwa na Polisi y’u Bubiligi, u Bufaransa, n’u Buholandi.
Ni operation bise Sky ECC Communication Service Tool /Task Force Limit.
Mu gikorwa OTF Greenlight/Trojan Shield, Polisi yashoboye gukusanya amakuru yaturutse muri za message hagati ya bariya bagizi ba nabi, akaba yari amakuru yibandaga ku magambo bita ay’ibanga bakoresha bashaka kuvuga ikintu runaka, uko bitana hagati yabo n’ibindi.
Kubera iyi mpamvu rero, FBI ibwira izindi polisi ko zajya ziga uko abagizi ba nabi bo mu bihugu zikoreramo bakora, zikaba zabibafashamo hagamijwe kubata muri yombi.
Ikindi ni uko Polisi igomba kuba ifite ikoranabuhanga riruta cyane iryo abagizi ba nabi bakoresha kugira ngo ibashe buri gihe kubarusha intambwe.
Polisi y’u Burayi( Europol) yagize uruhare rufatika mu gutuma bariya bagizi ba nabi bafatwa kuko yabaretse bagakora nk’aho ntawe ubacunga, bakidegembya.
Muri uko kuborohereza, byatumye bisanzura baganira uko bashaka bitewe n’igikorwa bateguraga.
I La Haye mu Buholandi niho abapolisi bo mu Burayi bahuriraga, byaba mu buryo bw’imbonankubone cyangwa ubw’ikoranabuhanga, bakaganira aho Operation Task Force/Trojan Shield igeze.
Nguko uko abantu 800 bafatiwe icyarimwe bakurikiranyweho ibikorwa byo kwica amategeko ku rwego mpuzamahanga.