Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Paul Kagame: Icyatwa Mu Mpinduka Ziteza Imbere Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Paul Kagame: Icyatwa Mu Mpinduka Ziteza Imbere Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 July 2021 10:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urutonde ruherutse gusohorwa n’Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, rwerekanye Abakuru b’ibihugu by’Afurika babaye ibyatwa( champions) mu guteza imbere Afurika binyuze mu gushyiraho no gushyigikira politiki zitandukanye. Paul Kagame w’u Rwanda yabaye icyatwa mu gushyiraho no guteza imbere amavugurura agamije impinduka mu mikorere y’inzego z’uriya muryango.

Abandi bayobozi b’ibihugu batoranyijwe ni Cyril Ramaphosa wabaye indashyikirwa mu guteza imbere ingamba zo kurwanya COVID-19 binyuze mu guharanira ko uyu mugabane ugira inganda zikora inkingo za kiriya cyorezo.

Hatoranywa urutonde n’amazina y’Abakuru b’Ibihugu hagamijwe kureba abakoze uko bashoboye kugira ngo Afurika igire umwanya ugaragara mu bibera ku isi, bakabishimirwa.

Kugira ngo batoranywe kandi bishingira k’uburyo bagiye bageza raporo z’ibyo biyemeje gukora, bakazigeza ku buyobozi bw’uriya Muryango nabwo bukareba intambwe bateye mu kugera ku byo biyemeje.

Ni muri uru rwego isuzuma ryagaragaje intambwe yatewe na bariya Bakuru b’Ibihugu mu gushyira mu bikorwa politiki zikubiye mu Cyerekezo Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wihaye cyiswe icya 2063.

Kimwe mu by’ibanze bigize kiriya cyerekezo ni Amasezerano yashyizeho isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika, ryiswe The African Continental Free Trade Area (AfCFTA).

Ryatangijwe mu mwaka wa 2019.

Perezida wa Niger witwa Mahamadou Issoufou, niwe wabaye icyatwa mu guteza imbere uyu mugambi akaba ari we wari warahawe inshingano zo kubiyobora.

Bamwise Leader of the Continental Free Trade Area Issues.

Yakoze akazi gakomeye k’ubukangurambaga bwakorewe mu bihugu bigize uyu muryango kugira ngo bisinye amasezerano ashyiraho ririya soko.

Paul Kagame w’u Rwanda we yatowe nk’Umukuru w’Igihugu wabaye icyatwa mu kuvugurura inzego z’uriya Muryango hagamijwe kunoza imikorere yawo, mu rwego rwo kudatagaguza amikoro n’imbaraga z’abayobora za Komisiyo zayo.

Kagame ashimirwa ko yatumye abagore n’urubyiruko barushaho guhabwa umwanya ugaragara mu nzego z’uriya Muryango, kandi ngo biriya byabaye kimwe mu by’ingenzi bizawufasha kugera ku ntego zawo zo mu mwaka wa 2063.

Abakuru b’ibihugu batoranywa kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’Abakuru b’ibihugu babaye indashyikirwa bagomba kuba bakiri ku buyobozi.

Muri rusange Abakuru b’ibihugu 22 nibo batoranyijwe nk’indashyikirwa mu gushyiraho no gukurikirana ingamba zigamije kuzamura Afurika mu ruhando mpuzamahanga.

Muri bo harimo umwami wa Maroc Muhammad VI n’umwami wa Eswatini Mswati III.

 

TAGGED:AfurikafeaturedIcyatwaKagameNigerRamaphosaRwandaUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jacob Desvarieux Wo Muri Group Kassav Yitabye Imana
Next Article Babyeyi Mumenye Igihe Amashuri Yo Mu Rwanda Azafungurirwa!
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu Byazamutse

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Kagame Ari Muri Qatar Mu Kwigira Hamwe N’Abandi Icyarushaho Guteza Imbere Isi

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?