Mu Rwanda
Akazi ko mu bihe biri imbere kazakorwa neza biturutse ku ikoranabuhanga: Kagame

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo akazi kazagende neza mu bihe biri imbere bizasaba ko abakozi bakoresha ubumenyi bugezweho ariko bwunganiwe n’ikoranabuhanga. Yemeza ko ikoranabuhanga ari ryo rizagena imibereho y’ahazaza.
Kagame yabivugiye mu nama yamuhuje n’abayobozi ba Smart Africa, iyi nama ikaba yarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yari inama ya cyenda yitwa Smart Board Meeting.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bintu byerekanye akamaro k’ikoranabuhanga mu bihe bigoye ari uburyo ryafashije mu gihe Isi yari yugarijwe cyane na COVID-19.
Yagize ati: “ Icyorezo COVID-19 cyeretse abatuye Isi ko gukoresha murandasi bitagombye gufatwa nk’ubusirimu gusa ahubwo ko ari ari ikintu dukeneye mu buzima.”
Perezida Kagame yavuze ko murandasi yagize akamaro cyane mu byerekeye ubuzima n’uburezi kandi ko bizakomeza bityo.
Avuga ko Afurika igomba gukora uko ishoboye ntizasubire inyuma mu ikoranabuhanga.
Yemeza ko kudasubira inyuma cyangwa ngo Afurika itakare mu ikoranabuhanga ari intego ya Smart Africa.
SMART Africa ni umugambi wiyemejwe n’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika mu rwego rwo kuzamura ikoranabuhanga mu baturage babo.
Ikoranabuhanga rifatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere iryo ariryo ryose.
Abakuru b’ibihugu by’Afurika biyemeje gutuma uyu mugabane udasigara inyuma mu ikoranabuhanga, bigakorwa binyuze mu kugabanya ikiguzi cya murandasi no kugeza ku baturage ibikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga mu itumanaho.
Smart Africa yatangijwe muri 2013, itangizwa n’ibihugu birindwi ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Mali, Gabon na Burkina Faso.

Abitabiriye Inteko nyobozi ya Smart Africa
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda3 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga1 day ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere