Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Biden Yakuyeho Icyemezo Cya Trump Kuri TikTok Na WeChat
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Perezida Biden Yakuyeho Icyemezo Cya Trump Kuri TikTok Na WeChat

Last updated: 11 June 2021 9:05 am
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yahagaritse iteka rya Donald Trump yasimbuye, ryakumiraga muri Amerika ‘application’ zikunzwe cyane za TikTok na WeChat.

Ni ‘application’ za telefoni zakozwe n’ibigo byo mu Bushinwa, Trump yakunze kuvuga ko zibangamiye umutekano wa Amerika. Yavugaga ko zishobora gukoreshwa n’abategetsi b’u Bushinwa, bagatwara amakuru y’Abanyamerika agakoreshwa mu nyungu zabo.

Biden ahubwo yasabye Minisiteri y’Ubucuruzi gukora isesengura rishingiye ku bimenyetso ku ikoranabuhanga ry’ibihugu bahanganye, hakazabaho gufata icyemezo gikwiye.

Mu buryo bwatekerezwagaho ku bwa Trump, ubucuruzi bwa ziriya ‘application’ ebyiri muri Amerika bwagombaga kujya mu maboko y’Abanyamerika, kugira ngo hizerwe ko amakuru zikusanya akoreshwa neza, bityo zikomeze gukora.

Igihe bidakozwe, zagombaga gufungwa mu gihugu.

Ni iteka ariko ryahuye n’ibirego byinshi mu nkiko, ku buryo Trump yarinze ava ku butegetsi ritaratangira kubahirizwa.

Byateganywaga ko mu gihe byagenda uko Trump abishaka, ziriya serivisi muri Amerika zari kujya mu maboko y’ibigo bikomeye bya Oracle na Walmart.

Iki cyemezo cya Biden cyashimwe na Leta y’u Bushinwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubucuruzi, Gao Feng, yabwiye abanyamakuru ati “Ni ikimenyetso cyiza kiganisha mu cyerekezo cyiza.”

TikTok ikoreshwa n’abanyamerika basaga miliyoni 80 mu kwezi.

TAGGED:Donald TrumpJoe BidenTikTokWeChat
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RwandAir Yahagaritse Ingendo Zijya Muri Uganda
Next Article Hemejwe Indi Nyanja Iri Mu Majyepfo Y’Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaPolitiki

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Avuga Ko Netanyahu Yemeye Umugambi We Wo Kurangiza Intambara Na Hamas

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yashimiye Abanyarwanda Bafannye Igare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?