Perezida Kagame Arasura Zambia

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yatangaje ko yiteguye kwakira mugenzi we Paul Kagame uyobora u Rwanda uri  buhakorere urugendo rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Perezida Kagame ari busure umujyi w’ubukerarugendo ukunzwe muri kiriya gihugu witwa Livingstone.

Hagati aho kandi biteganyijwe ko bidatinze Perezida w’u Rwanda azasura na Jamaica akazaha ikiganiro Intumwa za rubanda za kiriya gihugu cyamamaye kubera ibintu byinshi birimo n’injyana ya reggae n’idini rya Rastafari.

- Kwmamaza -

Perezida Kagame Azasura Jamaica

Zambia y’ubu iyoborwa na Hakainde Hichilema wagiye ku butegetsi asimbuye Edgar Lungu.

Umubano wa Zambia n’u Rwanda ku gihe cya Edgar Lungu ntiwari umeze neza cyane cyane mu myaka ya nyuma ya Manda ye.

Muri Werurwe, 2021 Nsabimana Callixte wiyise Sankara bikamuhama yabwiye urukiko ko Edgar Lungu yateye inkunga ibitero umutwe wa FLN wagabye mu Rwanda.

Ubwo yari imbere y’urukiko ( hari ku wa Gatanu), Nsabimana yavuze ko hari amafaranga yoherezwaga muri FLN yari abereye umuvugizi, atanga urugero ku $255.000 yatanzwe n’abantu batandukanye, arimo $190.000 yatanzwe na Paul Rusesabagina.

Mu yo Rusesabagina yatanze ngo harimo $125.000 yahaye Gen Moran wari umuyobozi mu mutwe wa FLN na $25.000 yahaye Gen Habimana Hamada wari umuyobozi mukuru wayo.

Icyo gihe Nsabimana yagize  ati “Aya $150.000 yose hamwe ni amafaranga Rusesabagina yakuye muri Zambia kwa Perezida Edgar Lungu, afatanyije n’umucuruzi witwa Nsengiyumva Appolinaire uba i Lusaka muri Zambia, bombi bakaba ari inshuti za Perezida Edgar Lungu wa Zambia kuva kera.”

Nsabimana ‘Sankara’ Yasobanuye Uko Perezida Lungu ‘Yateye’ Inkunga Ibitero Byo Muri Nyungwe

Birashoboka ko mu biganiro Perezida Kagame ari bugirane na mugenzi we Hakainde Hichilema bari bugaruke ku ngingo zirimo uko umubano hagati y’ibi bihugu byombi wakongera kunoga bityo n’ubutwererane bugasagamba.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version