Qatar: Abasirikare Ba RDF Barangije Amasomo Yo Gutwara Indege

Abasirikare babiri ba RDF barangije amasomo muri Kaminuza yigisha gutwara indege za gisirikare iri muri Qatar. Umuhango wo kwakira impamyabumenyi zabo witabiriwe n’umuyobozi w’Ikigo cya gisirikare cya Gako Major Gen Innocent Kabandana na Lt Colonel Dany Gatsinzi ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Air Force.

Abasirikare barangije amasomo yabo ni  2Lt Eloge NYIRINGABO na  2Lt Josia RUGEMA.

Bari bamaze iminsi batorezwa mu kigo kitwa  Al Zaeem Air College kiri muri  Qatar.

Muri rusange abanyeshuri bose barangije amasomo ni 85, muri 71 bakaba barize gutwara indege abandi 14 biga andi masomo yihariye ya gisirikare.

- Advertisement -

Barimo abakomoka mu Rwanda, Kuwait, na Qatar.

Umuhango wo kubaha impamyabumenyi zabo wari witabiriwe n’Umukuru wa Qatar witwa Amir Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani.

Umuyobozi w’ikigo kigishije bariya basirikare witwa Brigadier Pilot Abdullah Mubarak al-Mohannadi yavuze ko bariya  banyeshuri bahuguwe mu masomo atandukanye harimo ayo mu bitabo n’ayo mu ngiro.

Yabashimiye ko bitwaye neza kandi abasaba kuzakoresha ubumenyi bwabo mu guteza imbere igisirikare cy’iwabo.

Kugeza ubu u Rwanda na Qatar bibanye neza mu ngeri zitandukanye harimo ubucuruzi n’igisirikare.

 

Abasirikare bose bahawe impamyabumenyi
Lt Col Dany Gatsinzi na Major Gen Innocent Kabandana bari bahagarariye RDF
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version