Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Leta Ziyunze Z’Abarabu

Mu ruzinduko ari mo muri Leta ziyunze z’Abarabu, Perezida Paul Kagame yaraye ahuye n’Umuyobozi w’iki gihugu witwa Mohamed Bin Zayed amufata mu mugongo mu izina ry’Abanyarwanda nyuma y’uko iki gihugu giherutse gupfusha uwari ukiyoboye azize uburwayi.

Perezida Kagame yageze muri kiriya gihugu kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko rw’akazi.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta ziyunze z’Abarabu witwa heikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan.

- Advertisement -

Mu kiganiro na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu witwa  Mohamed Bin Zayed Perezida Kagame yagarutse ku ntambwe umubano w’ibihugu byombi umaze kugeraho ndetse yungurana nawe ibitekerezo by’uko warushaho kutsurwa.

Ubusanzwe igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Abarabu nicyo cya mbere ku isi kigura zahabu u Rwanda rucukura.

Umukozi mu Kigo  cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Mine,  ushinzwe ishami rigenzura inkomoko n’ubuziranenge by’amabuye y’agaciro witwa John Kanyangira muri Gashyantare, 2022 yatubwiye ko u Rwanda rwohereza muri kiriya gihugu zahabu idatunganyije bakayitunganya.

Zahabu y’u Rwanda icukurwa mu ishyamba rya Nyungwe ariko biracyagoranye kubera kwirinda kuryangiza kuko naryo rifite akamaro karuta aka zahabu.

Gucukura zahabu ni akazi katoroshye cyane cyane ku bakozi badafite ibikoresho bigezweho bibibafashamo

Imibare twahawe na kiriya kigo ivuga ko zahabu u Rwanda rucukura rukayohereza hanze yiyongera kubera ko mu mwaka wa 2020 rwacukuye Toni 5.9 ifite agaciro ka Miliyari  Frw 342.5 n’aho mu mwaka wakurikiyeho wa 2021 rucukura Toni 6.3 ifite agaciro ka Miliyari Frw 346.2.

Intego ni uko mu mwaka wa 2024 ruzacukura rukanohereza hanze amabuye afite agaciro ka Miliyari 1.5 $.

Ubusanzwe igihugu cya mbere ku isi gicukura zahabu nyinshi ni Afurika y’Epfo.

Raporo yakozwe n’Ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kiga iby’amabuye y’agaciro ari ku isi yitwa The Mineral Industry of Africa 2016 ku ipaji ya 11 handitse ho ko Afurika y’epfo ari yo ifite nyinshi igakurikirwa na Ghana hagakurikiraho Sudani.

Kuri Diyama Botswana iza ari iya mbere igakurikirwa na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version