CHOGM: Muri Kigali Hari Abiyemeje Kuzajya Bakora Amasaha Yose Y’Umunsi

Mu rwego rwo kuzaha serivisi nziza abazitabira Inama ya CHOGM izatangira taliki 21, ikazageza taliki 26, Kamena, 2022 abakorera ku giti cyabo bavuga ko bashyizeho uburyo bwo kuzakora amasaha yose agize umunsi kugira ngo hatazagira umushyitsi ikenera Serivisi akayibura.

N’ubwo hari bamwe babwiye RBA ko impamvu yatumye Abanyarwanda muri rusange bamenyera gutaha kare ari kubera gahunda z’umukwabo( couvre feux cyangwa curfew) yazanywe na COVID-19, ariko mu by’ukuri na mbere yayo Abanyarwanda ntibakundaga gucyesha bari mu kazi.

Cyeretse mu tubari no mu tubyiniro.

Ubusanzwe bisa n’aho bagira amasaha amwe adakuka yo gukora gahunda runaka ubundi bikarangira.

- Kwmamaza -

Mu gitondo abantu bazinduka bajya ku kazi, saa sita kugeza saa munani bakaba bari mu kiruhuko, hanyuma saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa moya, abakozi hafi ya bose bagataha kandi ibi bigaragarira mu muvundo w’imodoka ziba ziri mu mahuriro y’imihanda nayo idahindagurika.

Hari amasaha ibinyabiziga biba ari byinshi mu mihanda yamenyerewe kandi hari indi yakoreshwa bikagabanya umuvundo mu mihanda

Kugira ngo akamenyero ko gukora amasaha yose y’umunsi gashinge imizi bizasaba ko abakoresha bashyiraho ingengabihe y’akazi n’abakozi bahagije kugira ngo bahane igihe cyo kuruhuka no gukora kandi umushahara ukajya ubonekera igihe nk’uko wemeranyijweho.

Ibi bizatuma abakozi bakora koko amasaha yose, batange umusaruro cyane cyane ko umutekano wo usanzwe uhari mu Rwanda kandi mu buryo buhoraho.

Ikindi gikomeye kandi kigomba kuzitabwaho niba koko gukora amasaha 24 mu minsi irindwi bigomba kuba ihame mu mikorere y’Abanyarwanda ni uko amashanyarazi agomba guhoraho kandi akaba ahagije.

Kugenda no kugaruka by’amashanyarazi bya  hato na hato nabyo bidindiza ubucuruzi bigatuma abaka serivisi bijujuta.

Hari n’igihe amashanyarazi aba ahari ariko ugasanga abashinzwe kuyagura barangaye kugeza ubwo ashize, hanyuma ibyayakoreshwaga bikaba bihagaze mu gihe bari gushyiramo andi.

Ibi bikunze kugaragara ahacururiwa ikawa yo kunywa cyangwa ahatangirwa serivisi zifashisha murandasi nko ku IREMBO.

Ku byerekeye kwiyemeza kuzakora amasaha yose muri CHOGM abacuruzi bavuga ko mu rwego rwo kwitegura abashyitsi bazitabira iriya nama  biteguye kongera amasaha yo gukora.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwemeza ko hari inama  bagiranye inama n’abacuruzi batanga serivisi, bemeranya ko bose bafite gahunda yo gukora amasaha yose kugira ngo abazakenera serivise iyariyo yose bazayibone kandi igihe cyose bayishakiye.

Ibi kandi babisabwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.

Rubingisa yasabye abatanga serivisi zitandukanye kuzabyaza umusaruro aya mahirwe yo kuba iyi nama ya CHOGM izabera mu Rwanda.

Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagize uriya muryango bazaza mu Rwanda mu nama izamara Icyumweru.

Izitabirwa n’abantu bagera ku 6000.

Hagati aho mu Mujyi wa Kigali imyiteguro irakomeje kandi nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence  Rubingisa aherutse kubyemeza, igeze ku musozo.

Aha hantu abagenzi bazajya bategerereza haracyatunganywa ngo CHOGM izasange ibintu byose bihari

Icyakora birashoboka ko hari bimwe bizaba bitararangira iyo urebye aho bigeze byubakwa kandi ukibuka ko iyo bwije Abanyarwanda bitahira bakazagaruka mu kazi bucyeye!

Minisetiri y’abakozi ba Leta n’umurimo igomba kureba niba nta bibangamira Abanyarwanda mu mikorere yabo kugira ngo bikurweho bityo babyaze amasaha yose y’umunsi umusaruro. Uyu ni Minisitiri Fanfan Rwanyindo Kayirangwa.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version