Perezida Kagame Yageneye Turikiya Na Syria Ubutumwa Bubihanganisha

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yandikiye ubutumwa ubuyobozi bwa  Turikiya  na Syria abwihanganisha nyuma y’uko ibi bihugu bipfushije abantu benshi bazize umutungito wabaye kuri uyu wa Mbere taliki 06, Gashyantare, 2023.

Itangazamakuru mpuzamahanga ryazindutse ryandika ko abantu bagera ku 4,600 ari bo babaruwe ko bahitanywe n’imitingito ibiri yabaye mu gice Syria isangiye na Turikiya.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati: “Nihanganishije cyane Perezida Recep Tayyip Erdoğan, abaturage ba Türkiye n’aba Syria ku bw’ibyago bikomeye byo kubura ababo n’iyangirika ry’ibikorwa kubera umutingito.”

Ati: “Abanyarwanda bifatanyije namwe muri ibi bihe by’akababaro”.

- Advertisement -

Umutingito wabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere, wari uri ku gipimo cyo hejuru cya 7.8, wishe abantu 2, 921 muri Turkey, ukomeretsa abagera mu 15 800, naho muri Syria ho ukaba wishe abantu 1, 451, nkuko imibare yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yabigaragaje.

Mu masaha yakurikiyeho habaye undi mutingito wari ufite 5.2.

Abahanga bavuga ko umutingito ukomeye waherukaga kuba muri Turikiya wabaye mu mwaka wa 1930.

Icyo gihe wahitanye abantu 30,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version