Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yageze Muri Rugabano Kuganira N’Abahinga Icyayi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yageze Muri Rugabano Kuganira N’Abahinga Icyayi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 August 2022 1:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yageze mu Murenge wa Rugabano ahubatse uruganda rutunganya icyayi. Yarusuye aganira n’abayobozi barwo ndetse n’abahagarariye abahinga icyayi muri Rugabano mu Karere ka Karongi.

Uru ruganda rwitwa Rugabano Tea Factory rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 1,000 ku mwaka.

https://twitter.com/UrugwiroVillage/status/1563850711896571904?s=20&t=zMMvZ4UL39uPnhqv7ZP_5A

Perezida Kagame ageze muri Karongi avuye muri Nyamasheke, aho yageze aturutse muri Rusizi.

I Rusizi Perezida Kagame yahageze arututse muri Nyamagabe aho yarangirije urugendo yari yaratangiriye mu Karere ka Ruhango ubwo yasuraga Intara y’Amajyepfo.

Muri utu turere yahasanze abaturage babaga biteguye kumwakirana ubwuzu, bakamubwira ibibazo byabo, agasira atanze umurongo w’uburyo bizacyemuka.

Muri Nyamasheke ho hari ikibazo yasize ategetse ko kigomba kuba gikemutse mu minsi itatu ni ukuvuga hagati yo  kuri uyu wa Mbere Taliki 29, Kanama na 31, Kanama, 2022.

Kubera ko Akarere ka Karongi gafite ubutumburuke buhagije ku gihingwa cy’icyayi, hari abashoramari bahisemo kukihahinga.

Mu rwego rwo kuzorohereza abahinzi kugeza umusaruro wabo ku ruganda bitabagoye, byabaye ngombwa ko bahubaka n’uruganda rwakira icyayi gisaruwe muri Rugabano.

Abahinga icyayi ni abahinzi bihurije muri Koperative ya Rugabano. Bahinga ku misozi myiza iri ku buso burenga Hegitari 400.

Taarifa yamenye ko abahoze batuye kuri misozi bahimuwe kugira ngo haterwe kiriya gihingwa ngengabukungu, kandi barindwe ingaruka zo gutura ahantu hahanamye cyane.

Abahimuwe Leta bubakiwe Umudugudu w’icyitegererezo kugira ngo bature begereye ibikorwa remezo kandi aho bari batuye habyazwe umusasuro uzagirira abaturage bose akamaro.

 

TAGGED:AbahinzifeaturedIcyayiKagameKarongi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tuzakomeza Gushaka Impano Mu Ba DJ Kuko Zirahari- Mupenzi Wateguye DJ Battle Competition
Next Article Suleiman Kangangi Wari Icyamamare Mu Mukino W’Amagare Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?