Perezida Kagame Yageze Muri Rugabano Kuganira N’Abahinga Icyayi

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yageze mu Murenge wa Rugabano ahubatse uruganda rutunganya icyayi. Yarusuye aganira n’abayobozi barwo ndetse n’abahagarariye abahinga icyayi muri Rugabano mu Karere ka Karongi.

Uru ruganda rwitwa Rugabano Tea Factory rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 1,000 ku mwaka.

https://twitter.com/UrugwiroVillage/status/1563850711896571904?s=20&t=zMMvZ4UL39uPnhqv7ZP_5A

Perezida Kagame ageze muri Karongi avuye muri Nyamasheke, aho yageze aturutse muri Rusizi.

- Advertisement -

I Rusizi Perezida Kagame yahageze arututse muri Nyamagabe aho yarangirije urugendo yari yaratangiriye mu Karere ka Ruhango ubwo yasuraga Intara y’Amajyepfo.

Muri utu turere yahasanze abaturage babaga biteguye kumwakirana ubwuzu, bakamubwira ibibazo byabo, agasira atanze umurongo w’uburyo bizacyemuka.

Muri Nyamasheke ho hari ikibazo yasize ategetse ko kigomba kuba gikemutse mu minsi itatu ni ukuvuga hagati yo  kuri uyu wa Mbere Taliki 29, Kanama na 31, Kanama, 2022.

Kubera ko Akarere ka Karongi gafite ubutumburuke buhagije ku gihingwa cy’icyayi, hari abashoramari bahisemo kukihahinga.

Mu rwego rwo kuzorohereza abahinzi kugeza umusaruro wabo ku ruganda bitabagoye, byabaye ngombwa ko bahubaka n’uruganda rwakira icyayi gisaruwe muri Rugabano.

Abahinga icyayi ni abahinzi bihurije muri Koperative ya Rugabano. Bahinga ku misozi myiza iri ku buso burenga Hegitari 400.

Taarifa yamenye ko abahoze batuye kuri misozi bahimuwe kugira ngo haterwe kiriya gihingwa ngengabukungu, kandi barindwe ingaruka zo gutura ahantu hahanamye cyane.

Abahimuwe Leta bubakiwe Umudugudu w’icyitegererezo kugira ngo bature begereye ibikorwa remezo kandi aho bari batuye habyazwe umusasuro uzagirira abaturage bose akamaro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version