Perezida Paul Kagame yageze ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Tanzania yitwa Ikulu, aho yakiriwe na Perezida Samia Suluhu Hassan mbere y’uko bagirana ibiganiro byihariye.
Ni uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe Perezida Paul Kagame ari bukorera muri iki gihugu.
Ni uruzinduko rugaragaza umubano mwiza ukomeje gukura hagati y’u Rwanda na Tanzani.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bukungu aho u Rwanda rukoresha cyane icyambu cya Dar es Salaam mu kwinjiza ibicuruzwa rukenera cyangwa ibindi rwohereza hanze.
Hari imishinga ihuriweho igamije guteza imbere ubucuruzi n’ubwikorezi, harimo imihanda n’imiyoboro ihuza ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bikomeje kuganira ku mishinga minini nk’iy’ikorwa rya gari ya moshi (Standard Gauge Railway) ishobora koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ubw’abantu.
Hari n’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu n’amashanyarazi.
U Rwanda na Tanzania bifatanya mu gushakira amahoro akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, cyane ko bihuriye muri uyu muryango
Ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi ziriyongera, bigafasha ubucuruzi n’ubukerarugendo kandi abaturage babyo baragenderanira kuko ibihugu bihuje imipaka.

