Perezida Kagame Yahaye Abasirikare Batanu Ipeti Rya Colonel

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bakuru batanu bahawe ipeti rya Colonel, barimo Patrick Nyirishema wahoze ayobora Urwego Ngenzuramikorere (RURA) na Regis Gatarayiha wayoboraga Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryo kuri uyu wa 9 Nzeri rigaragaza ko Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha amugira Colonel.

Yahise amugira Umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho n’umutekano w’ikoranabuhanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Colonel Gatarayiha ahawe inshingano nshya nyuma y’uko ku wa 6 Nzeri yasimbuwe ku Buyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka na ACP Lynder Nkuranga, wari usasanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Rwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’igihugu, ushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu mu.

- Kwmamaza -
Regis Gatarayiha yagizwe Colonel

Abandi bazamuwe mu ntera ni Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi wagizwe Colonel, na Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya.

Harimo kandi Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema, na we wagizwe Colonel.

Uyu yahoze ayobora RURA kuva muri Nyakanga  2014 kugeza mu Ukuboza 2020, ubwo yasimburwaga na Dr. Ernest Nsabimana.

Undi wazamuwe mu ntera ni Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga na we wahawe ipeti rya Colonel.

Aya mapeti yatanzwe mu gihe kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame yayoboye inama nkuru ya gisirikare, yabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahamenyerewe nka Camp Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version