Abaturage Babiri Biciwe Muri Uganda Bagejejwe Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa Uganda bwagejeje mu Rwanda imirambo y’abaturage babiri biciwe muri icyo gihugu, Paul Bangirana w’imyaka 47 na Dusabimana Theoneste w’imyaka 52.

Bangirana yishwe ku wa 2 Nzeri, umurambo we uza kuboneka wajugunywe i Kabale.

Ababibonye bavuga ko abagabo bamushimuse bakamujyana ahantu hatazwi, baza kugaruka nyuma y’amasaha menshi bafite umurambo, bawujugunya hafi y’umupaka.

Byakozwe mu buryo abatangabuhamya bavuga ko bwakomeje gukoreshwa n’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI.

- Advertisement -

Abicanyi bambuye Bangirana imyenda yose, bamurambikaho icupa rya waragi.

Dusabimana we yiciwe mu gace ka Kibumba mu Karere ka Kabale, mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama.

Umurambo we waje kuboneka bukeye bwaho mu gitondo ahagana saa 10h30, abamubonye basanga afite ibikomere byinshi nk’aho yatewe ibyuma.

Yari aryamye mu maraso, nko muri metero 700 uvuye ku mupaka w’u Rwanda mu mudugudu wa Kagugu, mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi.

Hari amakuru ko yishwe ari mu nzira ataha mu Rwanda, abicanyi bakamwiba amafaranga yari afite agera muri miliyoni imwe, yamburwa n’ibindi byose yari afite.

Ubwo iyo mibiri yagezwaga mu Rwanda, uruhande rwa Uganda rwari ruyobowe na Meya w’Akarere ka Kabale, Nelson Nshangabasheija, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Felix Ndayambaje.

Hashize igihe kinini u Rwanda rugaragaza ko abaturage barwo bamburwa ibyabo, bagafungwa mu buryo butemewe ndetse bagakorerwa iyicarubozo, nyuma bakajugunywa ku mupaka w’u Rwanda, bamwe bakanabigwamo.

Ruheruka gusaba abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.

U Rwanda rwakiriye abaturage barwo babiri biciwe muri Uganda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version