Twitter Yabaye Umutungo Bwite W’Umukire Wa Mbere Ku Isi

Elon Musk yaraye aguze urubuga nkoranyambaga rwitwa Twitter. Yaruguze Miliyari 44 $.

Hari hashize ukwezi hari rwaserera hagati y’abanyamigabane muri Twitter basaba umukire wa mbere ku isi Elon Musk kujya mu Nama y’ubutegetsi bwayo kubera ko ariwe wari ufitemo imigabane myinshi ariko akabyanga. Yaraye aciye impaka, ahitamo kuyigura yose, bose bafata ayabo bavano akabo karenge!

Ubu uru rubuga ruri mu zizerwa n’abayobozi ndetse n’abandi bakire ku isi rwaguzwe n’umukire wa mbere ku isi witwa Elon Musk.

Bisa nk’aho nta kintu kidashoboka mu maso ya Elon Musk. Icyo yiyemeje cyose ashirwa akigeze ho, uhereye k’ugukora imodoka zikoresha amashanyarazi kandi zitwara, ugakomereza ku gukorwa ibyogajuru bijyana abantu mu bucyerarugendo bwo mu isanzure, ukageza k’ukugura Twitter…byose birashoboka.

- Advertisement -

Yatanze miliyari 44$  agura Twitter.

Abakozi ba Twitter mu kazi

Ubu haribazwa icyo agiye kuyikoresha kuko yari isanzwe ari ikigo cy’abanyamigabane, none yahindutse umutungo bwite w’umuntu umwe.

Twitter yashinzwe mu mwaka wa 2006. Hari taliki 21, Werurwe, ishingirwa  San Francisco muri Leta ya Calfornia, USA.

Yahinzwe n’abasore bane ari bo Jack Dorsey, Noah Glass, Biz Stone na Evan Williams.

Kuba Twitter yabaye umutungo wa Elun Musk ariko hari abavuga ko bigiye kuzana impinduka ikomeye mu mikorere ya Twitter ndetse ngo uyu mugabo arashaka ko abazakoresha uru rubuga bazabona ko we yihariye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version