Perezida Kagame Yakiriye Cardinal Kambanda

Perezida Paul Kagame yakiriye Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda, bagirana ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu.

Ntabwo ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ingingo nyamukuru aba bayobozi baganiriyeho. Cardinal Kambanda yari kumwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Saint Michel, Innocent Consolateur.

Gusa Perezida Kagame yakiriye Cardinal Kambanda mu gihe hamaze igihe umushinga wo kubaka Katedarali (Cathédrale) igezweho ya Arkidiyosezi ya Kigali, izubakwa ahahoze gereza ya Nyarugenge benshi bazi nka 1930, nyuma yo kwimurirwa i Mageragere.

Muri Mutarama 2019 nibwo Kiliziya Gatolika yasabye Umukuru w’Igihugu ubufasha mu kubaka Cathédrale ijyanye n’igihe, iza guhabwa kiriya kibanza.

- Advertisement -

Inyubako isanzwe ya Arkidiyosezi iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, ahubatswe Paruwasi St Michel. Ni iruhande neza rw’urugo rw’umukuru w’igihugu, mu butaka buto ku buryo kuyivugurura cyangwa kuyagura bisa n’ibidashoboka.

Cardinal Kambanda aheruka kuvuga ko nyuma yo guhabwa ikibanza, inyingo y’inyubako nshya yenda kurangira, hakazahita hakurikiraho ibijyanye no kubaka.

Yavuze ko hakirebwa icyo ahubatse Paruwasi St Michel hazakoreshwa.

Hateganywa ko Cathédrale nshya nibura izaba ibasha kwakira abantu ibihumbi bitanu, ikagira n’imbuga nini ku buryo abantu bashobora kuyiteraniramo bagera nko ku bihumbi 20.

Hagati ya Arkidiyosezi ya Kigali na Leta kandi haheruka kuba ibiganiro byagejeje ku ngurane y’ubutaka buri imbere ya Village Urugwiro, byahoze ari ubwa Kiliziya, ari nabwo bwari bwubatswemo Paruwasi ya Kacyiru, ubu yamaze gusenywa.

Musenyeri Kambanda w’imyaka 62, ku wa 25 Ukwakira 2020 nibwo yagizwe Cardinal, urwego rugena icyerekezo cya Kiliya Gatolika ku Isi, ari narwo rutorwamo ndetse rugatora umushumba wayo ku isi, uzwi nka Papa.

Perezida Kagame yakiriye muri Village urugwiro Cardinal Antoine Kambanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version